Inkuru NyamukuruMu cyaro

Icyuzi cyahaga amazi abatuye Umujyi wa Muhanga kigiye gukama

Izuba ryinshi rimaze amezi 3 riva, rigiye gukamya icyuzi cya Rugeramigozi gihuza Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga.

Iki gice kirimo umucanga n’ibyondo cyari gisendereye amazi.

Hashize igihe abatuye mu Mujyi wa Muhanga, mu Midugudu itandukanye, bataka ibura ry’amazi.

Umunyamakuru w’UMUSEKE yasuye icyuzi giha amazi abatuye Umujyi wa Muhanga, igice kigera kuri metero 10 kimaze gukama, kubera ko aho yageraga hari ibyondo, umucanga n’amabuye gusa.

Yasanze kandi n’abarobyi b’amafi bayafatira ku nkombe bidasabye ko bajya mu cyuzi rwagati.

Hatagize igikorwa ngo hashyirweho gahunda yo gusaranganya amazi abahinzi b’umuceri n’abatuye uyu Mujyi, asigaye muri iki cyuzi ashobora gukama burundu.

Umuyobozi  wa WASAC Ishami rya Muhanga, Ngororero na Kamonyi, Sematabaro Joseph avuga ko ibura ry’amazi ryatewe n’imihindagurikire y’ikirere, kuko igihe imvura y’umuhindo yagombaga kugwa, byahindutse hakava izuba.

Ati “Iki cyuzi cyaduhaga metero kibe zigera ku bihumbi 4, ubu uruganda rwa Gihuma rubasha kwakira m3 2500.”

Semataro avuga ko ayo makeya bafite ariyo basaranganya abaturage.

Ati “Twashyizeho gahunda ko abaturage bavoma amazi umunsi bakongera kuyabona nyuma y’iminsi 3 nibura.”

Uyu Muyobozi yavuze ko abatayabona nyuma y’iyo minsi ari abantu batuye mu duce tw’ahari gukorwa imihanda ya kaburimbo kuko babanje kwimura ibitembo by’amazi.

Gusa avuga ko n’ahari abahinzi b’umuceri bayakwirakwiza mu mirima yabo, asagutse akoherezwa mu ruganda rw’amazi ruyatunganya.

Icyuzi cya Rugeramigozi cyatangaga metero kibe 4000 ubu gitanga izigera ku 2500 gusa.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukorana ibiganiro n’abakozi ba WASAC, ndetse n’ishyirahamwe rishinzwe gucunga amazi y’iki cyuzi umunsi ku munsi kugira ngo amazi ahari asaranganywe ku buryo bwiza.

Yagize ati “Ntabwo waba ufite Umujyi utuwe n’abarenga ibihumbi 100, inganda, Hoteli amavuliro, amashuri hanyuma ngo amazi aharirwe umuceri gusa.”

Bizimana yavuze ko mu nama bateganya gukorana n’inzego zifite amazi mu nshingano, bazabasaba gushyiraho ingengabihe igaragaza amasaha, n’uko amazi mu Mujyi agiye gusaranganywa.

Cyakora kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi ku batuye mu Mujyi kibashe gukemuka mu gihe cya vuba, birasaba ko Ubuyobozi bwihutisha imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Kagaga ruhuza Umurenge wa Cyeza n’uwa Kabacuzi kuko arirwo ruzatanga iingano y’amazi menshi ku batuye Umujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo.

Amazi yoherezwa mu mirima y’umuceri ashobora gukamya iki cyuzi hatagize igikorwa.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Amazi twarayabuze m,umurenge wa shyogwe mukagal ka ruri mumudugudu wa murambi ,cyakabiri ,munyinya,kirimahwa,nyagacamu
    I muhanga

  2. Nta kuvanga ibintu, ngo amazi aharirwe umuceri gusa? Amazi agomba guharirwa umuceri kuko ari ayawo. Niwitegereza uzasanga nawo ariya mazi atawuhagije. Ntimugasuzugure ubuhinzi aribwo budutunze. Mushakire ibisubizo ahandi. murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button