U Rwanda rwasinyanye na Barbados amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere yitezweho korohereza sosiyete ya Rwandair gukorera ingendo zo mu kirere muri iki gihugu.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Ugushyingo 2022, aho ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Ernest Nsabimana nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yavuze ko ari intambwe nziza itewe mu koroshya ubuhahirane n’imigenderanire biciye mu ngendo zo mu kirere.
Yagize ati “Aya masezerano y’imikoranire mu ngendo zo mu kirere twasinye, agiye gufungura ikirere hagati y’ibihugu byombi kandi akoroshya urujya n’uruza rw’abantu, serivise ndetse bikazana n’amahirwe mashya y’imirimo ku baturage bacu.”
Minisitiri Dr Nsabimana yagaragaje ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano y’imikoranire mu ngendo zo mu kirere, u Rwanda rugiye kureba uko indege za Rwandair zatangira gukorera ingendo muri Barbados.
Ku ruhande rwa Barbados, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubabanyi n’amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga, Kerrie D. Symmonds, washimangiye ko bifuza kubona vuba Rwandair ikorera ingendo muri Barbados.
Ni amasezerano ari mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda yo kuba igicumbi mu guteza imbere ingendo zo mu kirere ku Isi.
Uretse aya masezerano mu by’ingendo zo mu kirere, u Rwanda na Barbados basinye andi masezerano mu bijyanye no guteza imbere siporo cyane cyane mu mukino wa Road Tennis, aho Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yagaragaje ko bagiye gutangiza uyu mukino kuko Barbados ifite inzobere muri wo.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutegurwa ahantu hatatu mu mujyi wa Kigali, ku buryo hazajya hakinirwa uyu mukino wa Road Tennis.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
Nonese RWANDAIR yabura guhomba ite isinya amasezerano nk’aya?
Nibura se tubwire ayo yasinya ikunguka Bamenya we!