Nyuma y’imyaka ibiri gusa umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves atangije umushinga wa Saloon de Coiffure, iyi nzu yamaze gufunga imiryango kubera igihombo.
Muri Kanama 2020, ni bwo Kimenyi Yves yatangije Saloon de Coiffure itunganya imisatsi y’abagore ikanogosha abagabo n’abagore. Iyi Saloon yiswe ‘KA Clipperz’ yari iherereye i Gikondo ahazwi nka Sgeem mu Akarere ka Kicukiro.
Umugore w’uyu mukinnyi, Miss Muyango ni we wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi Saloon de Coiffure.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko iyi nzu itunganya imisatsi yamaze gufunga imiryango kubera igihombo yaguyemo.
Uwatanze amakuru avuga ko uwari uyishinzwe [Miss Muyango], asigaye yarahaye umwanya munini ibyo yerekejemo byo gutegura ibitaramo byo mu tubari.
Nyiri ubwite [Kimenyi], kugeza ubu ntacyo aratangaza kuri uku gufunga imiryango kw’iyi Saloon ye n’ubwo ubwo yayishingaga yavugaga ari igikorwa cyari kije kunganira akazi ke ko gukina.
Icyo gihe yagize ati “Natekereje business natangiza. Nitegereje ukuntu nkunda gukoresha amafaranga menshi njya kwiyogoshesha kugira ngo nse neza ku mutwe, kandi nkabona na bagenzi banjye b’abakinnyi ari uko, nahisemo kuba ariyo ntangiza. Nabiganirije bamwe mu bakinnyi b’inshuti zanjye, babinshyigikiramo, ndatangira.”
Mu minsi ishize abandi bakinnyi batangije ibikorwa birimo iby’ubucuruzi, barimo umunyezamu wa Police FC, Mvuyekure Emery, Iradukunda Eric Radu, Usengimana Dany, Mazimpaka André n’abandi.
UMUSEKE.RW
azongere ayiyogoshesherezemo ari uwa nyuma ubundi ashyireho ingufuri nini bihwaniremo.