Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwasezerewe muri shampiyona y’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga [Sitting Volleyball], yatsindiwe muri ¼ cya shampiyona y’Isi iri kubera muri Bosnie-Hérzegovine.

Ikipe y’Igugu y’u Rwanda y’abagore ntabwo wari umunsi mwiza kuri yo

Ni umukino ikipe y’Igihugu y’abagore y’u Rwanda yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Slovenie, itsindwa  amaseti 3-0 (20-25,8-25,26-24) bituma ibura itike yo gukina umukino wa ½.

U Rwanda mu bagore rwageze muri ¼ nyuma yo gutsinda imikino itatu irimo Ukraine, Bosnie-Hérzegovine na Hongrie.

Ikipe y’Igihugu y’abagabo, yo yakinaga umukino wo guhatanira imyanya kuva kuri 13 kugera kuri 16, yatsinze ikipe y’igihugu y’u Buyapani amaseti 3-0 25-21,25-21,25-21)

Nyuma y’imikino iri gukinwa, amakipe yo mu Rwanda araza kumenya abo bazahura ku munsi w’ejo.

U Rwanda rwatsinze u Buyapani amaseti 3-0

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button