Imikino

Intambara y’amagambo yatangiye: Abayovu bakubuye Rayon Sports

Mbere y’umukino uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, intambara y’amagambo mu bafana yatangiye, abakunzi ba Kiyovu Sports bakubuye umuhanda babyita gukubura Rayon Sports.

Abakunzi ba Kiyovu Sports bari muri gahunda yo gusukura Umujyi

Abakunzi ba Kiyovu Sports bafashe imyeyo n’ibikoropesho, maze bakubura mu gice cyo mu Biryogo hazwi nko mu marangi. Abakuburaga banakoropa bavugaga ko bari gukubura Aba-Rayons banabirukana ngo basubire iwabo i Nyanza.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yasangije amafoto abayikurikira ariko aherekezwa n’ubutumwa buvuga ko hari gahunda y’isuku yatangiye izarangira ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Saa tatu z’ijoro.

Bati “Muri gahunda ya Sukura Umujyi, Kiyovu Sports n’abakunzi bayo bari muri gahunda y’isuku izarangira ku wa 5 Saa 21:00 Pm. Aho gahunda ari ugusiga Nyamirambo yera deee!! By’umwihariko muri Stade ya Kigali.”

Ubushizee, abakunzi ba Rayon Sports bibukije aba Kiyovu ko babashyinguriye kuri Stade Mumena mu 2017 ubwo babatsindiraga ku kibuga cyabo ibitego 2-1 ndetse iyi kipe yo ku Mumena ikamanuka n’ubwo itakinnye mu Cyiciro cya Kabiri.

Bibi na Fatu bakomeje gahunda yo gukubura Aba-Rayons
Gahunda irakomeje ngo izarangira ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button