Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino iyi kipe izakira Rayon Sports mu mpera z’iki Cyumweru.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ni bwo hateganyije umukino karundura uzahuza amakipe y’abakeba b’ibihe byose. Ni umukino uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports uzabera ku Stade ya Kigali Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yamaze kumenyesha abifuza kuzareba uyu mukino ibiciro byo kwinjira uko bihagaze.
Kwicara ahasanzwe ni ibihumbi 5 Frw, ahatwikiriye ni ibihumbi 10 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 25 Frw no mu myanya y’ikirenga hazishyurwa ibihumbi 50 Frw.
Iyi kipe yatangaje ko kandi imyanya yo guparikamo imodoka, izaba yemerewe gusa abazishyura ibihumbi 50 Frw.
Izi kipe zombi zigiye guhura ku mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde rw’agateganyo ku manota 18 kuri 18 mu mikino itandatu imaze gukina. Kiyovu yo irakukira n’amanota 17.
Umwaka ushize w’imikino, iyi kipe yo ku Mumena yatsinze ikomoka i Nyanza mu mikino ibiri ya shampiyona yazihuje. Ibi byiyongera ku kuba yarayitsindiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Made in Rwanda Cup.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye
Ko abayovu Ari abakene bazabona 5000frw nzaba ndeba
AS
Abayovu baheje abafana babo kugirango ikipe idakubitwa bareba twebwe ntakibazo agafaranga karahari.turahari ayo make? tubaha amafaranga baduha amanota yacu 3
eee!!! kiyovu ubwo ishaka amafaranga cg namanota? abayovu muraduhemukiye? aaa muzawirebane ariko muraduheje peee!!!
Tuzabakubita mubyumve uyumwaka nuwa gikundiro agafaranga ntakibazo ayo make.
URATWARA AMAFARANGA DUTWARE AMANOTA
ndumva
kiyo ishaka amafarnga kbs noho amanota ndayo igikeneye
Amafrangatuzayabahariko amanotayonayamurera
kiyovu hejuru cyanee