Ba Guverineri b’u Rwanda n’u Burundi bahuriye i Nemba mu Karere ka Bugesera ku mupaka uhuza ibihugu byombi, hagamijwe kuganira uko umubano warushaho kuba mwiza, abaturage bakongera guhahirana.
Itsinda riturutse mu Burundi riyobowe na Guverineri wa Kirundo,Hatungimana Albert mu gihe iry’uRwanda riyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel ndetse n’uw’iy’Amajyepfo, Kayitesei Alice.
Bimwe mu byo bari kuganira harimo uko umupaka wakongera gukoreshwa uko byifuzwa ndetse no kurebera hamwe, uko hakemurwa inzitizi zituma umubano udasubira kuba nta makemwa hagati y’impande zombi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana yatangaje ko uku guhura kw’abahagarariye Intara gufite byinshi kuvuze ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi kandi kubaye nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byombi baganiriye.
Yagize ati”Abayobozi b’igihugu cyacu n’icy’abaturanyi barangajwe imbere n’abapererezida b’ibihugu byombi, ubushake bwa politiki buranga ibihugu byombi butugejeje aho turi uyu munsi aho duhura, tugafatanya gutekerereza abaturage bacu ibyabageze ku iterambere, ibyabageza ku kizere,ku buzima bwiza, umutekano n’ibindi.”
Yakomeje agira ati”Turi hano tuzi neza ko ku mugoroba abayobozi b’ibihugu byacu bahuye mu nama y’AKarere ka Afurika y’Iburasirazuba, baraye bahuye kandi baganiriye ku byateza imbere Akarere.”
CG Gasana yatangaje kandi ko mu gihugu cy’uBurundi hari kubera inama y’umutekano ihuje ibihugu byombi hagamijwe kurebera hamwe uko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwarushaho kuba mwiza.
Mugenzi we w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, nawe yashimangiye ko uku guhura kuza kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati”Ifuni ibagara ubushuti ni akarenge, inzego zidukuriye, abatuyoboye nabo bari mu nama muri wa muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, barimo barabonana, natwe rero turi gushyira mu bikorwa ibyo dusabwa nk’abayobozi.”
Ku wa 15 Ukwakira 2021 nabwo ba Guverineri b’Amajyepfo n’Uburasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda n’aba Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi bahuriye ku Mupaka wa Nemba mu Bugesera, baganira ku kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Muri Nzeri 2021, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi bagiranye ibiganiro byo kuzahura umubano ubwo bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni yaberaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente yagiriye uruzinduko mu Burundi ku wa 1 Nyakanga 2021, yifatanya n’abaturage b’icyo gihugu kwizihiza imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge.
Kuva ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagirana ibibazo nyuma y’impagarara no kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, imipaka y’ubutaka y’ibihugu byombi ntiyongeye kugendwa nka mbere.
Gusa Mu Kwezi k’Ukwakira nibwo byatangajwe ko umupaka uhuza ibihugu byombi wongeye kuba nyabagendwa.
U Burundi bwavugaga ko kugira ngo imigenderanire yongere kuba nta makemwa ari uko u Rwanda rwatanga Abarundi baruhungiyemo, bashinjwa kugira uruhare mu mu kugerageza guhirika ubutegetsi.
Ibihugu byombi byagiye bikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bihari bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege
Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi.
TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW
Umubano hagati y’abaturanyi ushingira ku kubwizanya ukuri. Uburundi wavuze ku mugaragaro ko umubano uzongera kuba mwiza ari uko abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi, bashyikirijwe ubucamanza bw’Uburundi. Hari abongeyeho ko ubufasha Urwanda ruha RED TABARA bugomba kubanza guhagarara. Kurenzaho ngo berekane ko hari umubano mwiza kandi icyawuhungabanyije mbere kigihari, ni ukurenza amasinde. Nta mahoro ahari!