Uncategorized

Rusizi: Urubyiruko rukwiye gusobanurirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Abatanga serivisi zo mu bitaro basabwe kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda inda zitifuzwa begera cyane urubyiruko rw’abana b’abakobwa n’abahungu bari munsi w’imyaka 18 bakamenya byimbitse imihindagurikire y’umubiri wabo.
Theobald Mporanyi asaba ko urubyiruko rwahabwa umwanya uhagije rukamenya iby’imyororokere

Ibi babisabwe mu mahugurwa abakora mu bigo nderabuzima byo mukarere ka Rusizi bahawe n’umuryango HDI-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu cyumweru gishize.

Abahuguwe bavuga ko yaje acyenewe mu kubongerera ubumenyi no kubatera ingabo mu bitugu mu guhangana n’iki kibazo.

Mporanyi Theobald impuguke mu by’ubuzima mu kigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima Health Development Initiative (HDI), yabasabye kongeramo imbaraga bakajya bahura n’urubyiruko kenshi mu bikorwa bitandukanye biruhuza haba mu myidagaduro, no mu mashuri.

Ati“Nk’abantu batanga serivisi zo mu bitaro turabasaba gushyira muri gahunda zabo kujya bahura n’urubyiruko kenshi, barusobanurira ubuzima bw’imyororokere, amakuru bahabwaga n’ibigare, imbuga nkoranyamba atariyo bo bakayabaha ari ukuri”.

Mu karere ka Rusizi harimo ibigo  nderabuzima 19, n’ibitaro by’akarere 2 aribyo Gihundwe na Mibilizi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko mu ibarura bwakoze mu mwaka wa 2021 abana babyariye iwabo inda zitifuzwa bari 105.

Uyu mwaka wa 2022 n’ubwo ibarura rikomeje hamaze kumenyekana abana 41, kuri ubu kuboneza urubyaro aka Karere Kari kuri 55% ubariyemo n’uburyo busanzwe buri kuri 31%.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button