ImikinoInkuru Nyamukuru

Ni KNC udashobotse cyangwa ni abatoza?

Nanubu haribazwa koko niba Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ari we waba wihuta mu gufata ibyemezo byo gutandukana n’abatoza cyangwa cyaba ari ikibazo cy’abatoza badatanga umusaruro ukwiye muri iyi kipe.

KNC aratungwa urutoki mu kuvangira abatoza

Ikipe ya Gasogi United iri gukina umwaka wayo wa Kane muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ariko imaze gutandukana n’abatoza bagera muri batandatu.

Abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe bahamya ko umuyobozi w’iyi kipe [KNC] yivanga mu mikorere yabo, abandi bakavuga ko abatoza basabwa gukora ibisa nk’ibitangaza bagasabwa ibirenze ubushobozi bw’ikipe.

Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya Mbere muri Nyakanga 2019, kuva ubwo kugeza ubu iracyari mu cyiciro cya Mbere.

Ikizamuka yahise itandukana n’abatoza babiri bari bayizamuye, ari bo Lomami Marcel na Kalisa François izana Guy Bukasa nawe utarahatinze.

Mu mwaka w’imikino 2019/2020: Hari Guy Bukasa.

Guy Bukasa ni we mutoza mukuru wabashije gutoza umwaka akawurangiza, ariko na we ubwo yari agarutse ntabwo yahatinze.

Uyu mutoza ukomoka muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni we mutoza wafashe Gasogi United ikiza mu Cyiciro cya Mbere umwaka w’imikino 2019-20.

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, iyi shampiyona yasorejwe ku munsi wa 23, yayifashije gusoza ku mwanya wa Cyenda muri shampiyona.

Mu mwaka w’imikino 2020/2021: Hari Casa Mbungo André.

Ikipe ya Gasogi United ikimara gutandukana na Guy Bukasa wari werekeje muri Rayon Sports, iyi kipe ntabwo yatinze kuko yahise itangaza Casa Mbungo André na Alain Kirasa nk’abatoza b’iyi kipe. Aba baje aha babisikanye na Bukasa.

Casa yasinye amasezerano muri Nyakanga 2020, ariko ntiyahatinze kuko yabanje gutangira kugira ibyo atumvikanaho n’umukoresha we [KNC] ariko bishingiye kuvangirwa n’uyu muyobozi.

KNC bivugwa ko yategekaga uyu mutoza gukinisha abakinnyi ikipe yaguze bayihenze, ariko umutoza nawe akavuga ko atiteguye kugendera kuri icyo gitutu ndetse ntibyatinze kuko muri Mutarama 2021 yahise atandukana n’iyi kipe.

Casa we yavugaga ko ari we ubana n’abakinnyi, abatoza bityo ko azi uwo agomba gukinisha n’udakina bitewe n’uko bahagaze mu myitozo.

Ibi byose byatumye ahitamo gusezera kuri iyi kipe yerekeza muri Bandari FC yo muri Kenya, ikipe isigarana Alain Kirasa watoje shampiyona ya 2021 yakinwe mu matsinda.

Mu mwaka w’imikino 2021/2022: Hagarutse Guy Bukasa.

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, Guy Bukasa yongeye kwegerwa na KNC ngo agaruke gutoza Gasogi United nk’umutoza wari wafashije iyi kipe kuza mu myanya myiza ubwo yayitozaga.

Nk’umutoza wari wagiriye ibihe byiza muri Gasogi United mu mwaka w’imikino 2019-20, yahise ayigarukamo ariko ntiyayimaramo kabiri.

Muri Kanama 2021, ni bwo Gasogi United yatangaje ko Guy Bukasa yagarutse muri iyi kipe nk’umutoza mukuru wari ugiye kuyitoza mu mwaka w’imikino 2021-22.

Budacyeye kabiri, muri Gashyantare 2022 mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22, KNC yemeje ko umutoza mukuru Guy Bukasa n’umwungiriza we Guy Bakira batakiri abatoza b’iyi kipe kubera ibibazo bigomba kubanza gukemuka ariko yanze kuvugira mu itangazamakuru ariko ko ikipe izakomeza gutozwa na Mbarushimana Shaban wari umutoza wa Kabiri wungirije.

Guy Bukasa mbere yo gutandukana na Gasogi United ku nshuro ya Kabiri, yari yabanje guhagarikwa mu kazi azira ko hari ibyemezo by’umuyobozi atari yiteguye gushyira mu bikorwa.

Uyu mutoza icyo gihe yanitangarije ko hari abakinnyi barimo Mbogo Ally atazongera gukinisha kuko bavugwagaho ibisa nka ruswa kandi koko nawe yabyiboneye ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC.

Mu mwaka w’imikino 2022/2023: Ikipe yahawe Ahmed Adel.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino ikipe itozwa na Mbarushimana Shaban na Maniraguha Claude bari berekeje muri AS Kigali, Gasogi United yagombaga gushaka abandi batoza batangirana nayo shampiyona.

Ibi byatumye muri Nyakanga 2022 iyi kipe itangaza ko Umunya-Misiri, Ahmed Adel Abdelrahaman ndetse n’umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim ko ari bo batoza b’ikipe mu mwaka umwe ushobora kongerwa.

Ndetse mu kiganiro n’abanyamakuru, KNC uyobora Gasogi United, yatangaje ko ikipe ibonye umutoza mwiza uzayifasha kugera ku ntego kandi amufitiye icyizere.

Ariko ibyo uyu muyobozi yari yatangaje, ntabwo byari bitandukanye cyane n’ibyo yari yaragiye avuga ku bamubanjirije ariko bikarangira atandukana nabo mu buryo budasobanutse.

Imikino itanu yonyine 5 ya shampiyona ya 2021-22 yari ihagije ngo aba batoza batandukane na Gasogi United. Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 muri shampiyona, impande zombi zahise zibyarana abo.

Tariki 31 Ukwakira 2022 Gasogi United yemeje ko yamaze gutandukana n’aba batoza.

Nyuma yo gutandukana na Ahmed Adel n’uwari umwungirije, Gasogi United ubu iri gutozwa na Kiwanuka ukomoka muri Uganda na Dusange Sasha umwungirije.

Abaganiriye na UMUSEKE, bamwe bemeze ko KNC afite ukuri ko kwirukana abatoza kuko ikipe ayishoramo amafaranga ye kandi aba akeneye inyungu bityo adakwiye kwihanganira abamuvangira, gusa abandi bamunenga kwivanga mu mitoreze.

Umwe yagize ati “Njye numva KNC nta kosa namushinja kuko niba ashoramo aye, abatoza ntibamwumve aba akwiye kubirukana da. Erega nawe aba akeneye kubona inyungu kuko ari mu bucuruzi.”

Undi ati “Ko ikipe ari iye se nta wamuvugiramo, nashake ajye abirukana kuko nawe amafaranga ayitangamo aba yamuvunnye.”

Gusa mu gihe aba bavuga ibi, abandi bo baramunenga bitewe no kwivanga mu kazi k’abatoza.

Umwe ati “Uriya mugabo arakabya cyane. Nonese azaba boss anatoze? Kuba ari umukoresha ntibisobanuye ko azi gutoza. Arihuta cyane mu gufata ibyemezo.”

Undi ati “KNC asaba abatoza byinshi bitandukanye n’ubushobozi ikipe ye ifite. Nonese ubu wagereranya Gasogi na Rayon, Kiyovu, AS Kigali cyangwa APR? Intego se ni zimwe? Arakabya cyane uyu mugabo.”

Undi yongeyeho ati “Njye mbona ari we [KNC] udashobotse. Ikipe ye yagiye ibona abatoza beza ariko kubera gushaka kwivanga muri byose ntibahamare kabiri.”

Gasogi United iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina.

Casa Mbungo ntabwo yahatinze
Guy Bukasa yanze gukorerwamo arigendera
Ahmed Adel na Ibrahim bo batandukanye na Gasogi United ku munsi wa gatanu wa shampiyona

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Yaba Gasogi FC cg Indi kipe iyo ariyo yose igihe umutoza atisanzura ngo akinishe abakinnyi akurikije uko yabonye imyitozo nta musaruro.

    Mwibuke….Abrahmovic ajya gutandukana na Jose Mourinho muri 2007 bapfa Chevchenko……..

    Abayobozi b’amakipe bajye bamenya ko abatoza ari techniciens Kandi baba barabasinyishije babizeye bityo rero bareke kubavangira.

    KNC we mbona yaripashije muremure …….Yaje muri game atazi neza icyo bisaba.

    None se niba yarashoye aye akaba ashaka guhita atwara igikombe arumva yaba nka ATRACO FC yinjiye muri 1ere division muri 2006 igatwara Championnat muri 2008….yirengagije ko ATRACO ari ikipe yari ifite amafaranga menshi cyaneeeeeee……..?

    Igikombe kirategurwaaa Kandi mu Rwanda ho hazamo nindi miteguro yo hanze ……yikibuga.

  2. Gasogi itanga imikino ninde wayitoza , Umutoza arapanga byose rwamagana ikabakubita iri muri serum, as kigali ikina itarahemba nayo ikabakubita . KNC nayitoze Cyangwa abwire Abatoza Azana gahunda afite bajye batoza bazi gahunda ya boss NIYO batsindwa Abatoza ntibakarakare murakoze..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button