AfurikaAmahanga

RDC: Umurusiya n’Umugande bapfiriye mu mpanuka y’indege

Umudereva w’indege ufite ubwenegihugu bwa Uganda  n’undi  bivugwa ko ari Umurusiya byemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’indege yaguye mu mashyamba y’inzitane  yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Indege yaguye mu mashyamba ifatwa n’inkongi

Kapiteni Jackson Ninsiima, w’imyaka 34 ukomoka mu Karere ka Kiruhura hamwe n’undi witwa Peter bivugwa  ko afite ubwenegihugu bw’Uburusiya, baguye muri iyo mpanuka yabaye mu cyumweru gishize ku wa 05 Ugushyingo 2022 ubwo yahanukaga igahita ifatwa n’inkongi igakongoka.

Umuyobozi w’AKarere ka Kiruhura, Mukago Daniel Rutebya, yemeje iby’uru rupfu agira ati “Ni byo yari indege yiigenga y’ubucuruzi (private jet) kandi yari itwaye imizigo. Uyu musore ni we wari uyitwaye agiye Kasese i Goma, ikora impanuka. Ndatekereza uko dushakamo amakuru y’uburyo twagarura umurambo mu gihugu.”

Radiyo KFM yo muri Uganda yatangaje ko bamenye amakuru ku cyumweru tariki ya 06 Ugushyingo 2022 mu masaha ya saa tatu z’ijoro ko yataye inzira, ikoranabuhanga ry’indege (radar) ntiyabasha kuyibona batangira gushakisha.

Yongeyeho ko abakoranaga na dereva w’indege bihutiye kumenyesha amakuru umuryango we. Kugeza ubu nta yandi makuru aratangazwa kuri iyo ndege.

Aho i Kasese nabwo muri uyu mwaka haherukaga kuba impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Antonov 28 ifite nimero iyiranga ya 9ONSX ya kompanyi y’indege ya Trancept Congo yerekezaga muri Maniema, yaje guhura n’ibibazo. Abantu batatu barimo umupilote, uwungirije n’umukanishi bahaburiye ubuzima.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button