Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yabwiye Isi icyakorwa mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko hacyenewe ubufatanye  hagati ya za Leta n’inzego  z’abikorera mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakwiye ubufatanye hagatiya leta n’abikorera

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022, mu Misiri ahari kubera inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe(COP27).

URwanda rwafashe gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ho 38 % bitarenze 2030 binyuze mu ngamba zitandukanye zirimo gukoresha ingufu zisubira, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bidahumanya ikirere, gutunganya imyanda, ikoranabuhanga mu nganda ritangiza ibidukikije, imyubakire irengera ibidukikije n’ibindi byinshi.

Muri iyi nama yiswe “Terra Carta Action Forum” Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo isi ishobore guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, bisaba imikoranire hagati ya za Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Yagize ati “Ubufatanye bw’Inzego za Leta n’iz’ikorera ni urufungo rw’igisubizo kirambye cy’ibibazo by’ikirere.”

Yakomeje agira ati ”Ibiganiro byo muri iyi nama bigira uruhare mu gufungura amarembo y’ubucuruzi, ubukungu ndetse no guhanga udushya mu bijyanye n’ubushakashatsi.”

Umukuru w’Igihugu  yibukije abari mu nama ko “Terra Carta” ari icyemezo cyafatiwe mu Nama iherutse kubera mu Rwanda yahuje ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, CHOGM.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ibigo ndetse n’ababigana bakwiye kwicara hamwe bakaganira uko bashyira mu bikorwa gahunda zirengera ikirere.

Perezida Kagame yashimiye imirimo imaze gukorwa binyuze muri iri huriro, avuga ko bigaragarira no kuba hari abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye n’abandi batandukanye, bahagarariye ubucuruzi bayitabiriye.

Muri iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley n’uwa Bahamas, Philip Davis ndetse n’umunyamabanga wa CommonWealth, Patricia Scotland.

Ihuriro Terra Carta Action Forum, ryatangijwe n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, mu rwego rwo gushyiraho ingamba zigamije gufasha abikorera kwihutisha iterambere ryabo, mu bihe biri imbere hitabwa ku bidukikije.

Ubwo yatangaza ko iyi nama ko izabera mu Misiri, Umwami w’Ubwongereza,Charles III yavuze ko mu myaka ishize hakomeje kugaragara ihindagurika ry’ikirere gukabije.

Umwami Charles III yavuze ko mu gihe imigabane yose itagira icyo ikora ngo ihagarike ihindagurika ry’ikirere Isi izahura n’akaga.

Yagize ati “Abatuye ku migabane yose bazahura n’akaga , ingaruka zikomeye mu gihe batagize icyo bakora ngo bahagarike ubushyuhe bukabije.”

COP27 yatangiye kuri iki Cyumweru izasozwa ku wa 18 Ugushyingo, harebwa ku ngamba zafatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ahaturuka amikoro yo gushora mu mishinga ikomeye ijyanye no kurengera ibidukikije.

URwanda rwiyemeje guhangana n’ihindagurika ry’ibihe aho mu mu bijyanye n’ingufu  rwiyemeje kongera amashanyarazi mu  kugabanya ingufu zituruka ku bikomoka kuri Peteroli no gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ku mihanda ndetse n’ahahurira abantu benshi.

Rwiyemeje kandi gutera ibiti miliyoni 36 birimo iby’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka muri uyu mwaka wa 2022 mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu kongera ubuso buteyeho amashyamba.

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi bitabiriye iyi nama

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button