AmahangaInkuru Nyamukuru

Abanyekongo baravuga imyato umudereva w’indege y’intambara yashotoye u Rwanda

Ku mbuga nkoranyambaga Abanyekongo batandukanye bakomeje kwikomanga mu gatuza bashimagiza ubushotoranyi bwakozwe n’indege y’intambara ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda.

Sukhoi-25 ni indege z’intambara z’abarusiya zakozwe bwa mbere mu 1975

Ku cyumweru, ku kibuga cy’indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z’intambara zaje mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za M23, Leta ya Congo ivuga ko ziterwa inkunga n’u Rwanda.

Imwe muri izo ndege zanakoze imyiyerekano mu kirere cy’i Goma, kuri uyu wa mbere tariki 07 Ugushyingo 2022 yavogereye ikirere cy’u Rwanda nk’uko byemejwe n’u Rwanda.

Ibiri bishinzwe kuvugira Leta y’u Rwanda, byatangaje ko indege y’intambara, Sukhoi-25 ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu z’amanywa.

U Rwanda rwavuze ko iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu Burengerazuba mbere y’uko isubirayo, kandi ko “Nta gikorwa cya gisirikare cyo kwihimura cyakozwe”.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Guverinoma ya Congo yemeje ko iyi ndege yageze mu ikirere cy’u Rwanda ariko ko itari ifite intwaro z’intambara.

Yavuze ko indege yabo ya Gisirikare yari iri mu bikorwa by’ubugenzuzi by’ingabo mu buryo bw’impanuka yageze mu kirere cy’u Rwanda.

Ishimangira ko “uburyo iha agaciro ubusugire bwayo nta mugambi wo kurenga imbibi z’abaturanyi bafite.”

Ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho Abanyecongo benshi, bavuze imyato ubwo bushotoranyi bwakozwe n’iyo ndege y’intambara yogoze ikirere cy’u Rwanda, ikagwa ku butaka bwarwo igasubira i Goma nta nkomyi.

Bagaragaza ko iki gikorwa ari gasopo ku Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23 bakavuga ko bafite ubushobozi bwo “kurenga umurongo utukura” bagasubira i Congo bemye.

Mu bwishongozi bwinshi bavuga ko “Nta kintu na kimwe babonye, nibategereze umunsi Abanyekongo bazinjira n’amaguru bagose u Rwanda.”

Ku rubuga rwitwa Goma Fleva rwo mu Burasirazuba bwa Congo rukurikirwa n’ibihumbi by’abantu, uwiyita Elie Mataki Rukeba we yagize ati “Igitabo cy’amarira kigiye gutangira kwandikwa ku ruhande rw’u Rwanda.”

Abanyekongo ku rubuga rwa Twitter naho bashimagije icyo bise “ubutwari bw’umudereva” winjiye i Rubavu ngo aje kwerekana ko n’i Kigali yahagera agasubira i Goma, aho izi ndege bivugwa ko bahawe n’Uburusiya ziparitse.

Anaclet Katshingu ati “U Rwanda rumaze igihe mu gihugu cyacu, nta kibazo kuba indege zacu zivogera ubutaka bwabo. Niba kandi rwifuza kuba mu mahoro ruve iwacu.”

Hari abafashe iki gikorwa cy’igisirikare cya Congo nk’ubushotoranyi bwari bugamije gukora mu jisho u Rwanda.

Bashimye ko u Rwanda rufata ibyemezo rudahubutse, kuko Congo iri gushaka impamvu zatuma u Rwanda rwinjira mu ntambara y’amasasu.

Hari uwagize ati “Mbega iterabwoba ritarimo ubwenge, babuze kujya kwambura M23 Bunagana na Rutshuru, Rumangabo n’utundi duce baza kwisebya mu Rwanda, u Rwanda rwaretse iyo ndege igasubirayo amahoro si uko rwari rwabuze imbunda yo kuyihanura.”

Hari undi wagize ati “Ntushobora kurwana n’ikindi gihugu n’iwawe byarakunaniye, bari kwirahuriraho amakara ashyushye.”

Amasezerano Mpuzamahanga agenga ikirere ku ndege z’impigi avuga ko iyo itacanye intwaro zayo ku kigero cya 2 izitegura “ifatwa nk’iyayobye igahabwa nyirantarengwa “ gusa keretse iyo igeze ku kigero cya 4 itegura kurasa “nibwo iraswaho misile zo kuyishwanyaguza.”

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko ubwo iyi ndege yavogeraga ikirere cy’u Rwanda, Umuderevu wayo yasabwe n’intabaza kuyigusha ku kibuga cy’indege cya Rubavu, yeretswe ko niharenga iraswa nta zindi nteguza.

Ubu bushotoranyi bubaye nyuma y’uko ku wa Gatandatu ushize ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RD Congo bahuriye i Luanda bemeranya kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu nzira z’ibiganiro.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kuyikubita ahababaza, ibirego leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi.

M23 ikomeje kugenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru yirukanyemo ingabo za Leta n’indi mitwe bafatanyije.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 17

  1. Intambara ntiyubaka. Ntawe ukwiye kuyishyigikira, keretse uwo itagizeho ingaruka. Kubona abanyarwanda bafatirwa ku rugamba muri Kongo, biteye isoni. Kubihakana byo ni indirimbo ariko imirambo n’imfungwa birivugira. Dusabye abategetsi guhagarika iriya ntambara idafitiye umuturage akamaro. Dutangiye kuhatera ibaba ubwo indege zigwa zikaguruka ntawe urabutswe. Mfite ubwoba ko igihe intambara izarimbanya, Kongo yakoresha bya bitwaro birasa kuri km 200, amasasu akajya agera ku Rusumo! Niba Kongo itubeshyera, kuki itabeshyera ikindi gihugu mu munani wundi bahana imbibi? Hari umujenerali uherutse kwemeza ko bazafata RWANDAIR bakajyanayo abasirikari bakagaruka babyina intsinzi. Nyamara umenya nta ntsinzi izongera kuba! Tuve muri ariya mateshwa!

    1. Uri ikigoryi mu mutwe ntiwuzuye, nta maso nta n’amatwi ugira, habe no gushishoza sinakwirirwa ngusubiza kuko udatekereza, uri umuwayi womu mutwe gusa ubanza utuye i Goma cg Kinshasa

    2. Njye simutuka ark nugututse simugaya mwese murasa wagira ngo nyoko naso ubabyara numwe!!!!! ese igikorwa cyagisirikari mukoze nikihe kibateye kwigamba ? niba Koko ibyo muvuga arukuri ko M23 itabaho ko Ari RDF ubwo mubihimuyeho ? maneno tu ark simbarenganya mukomoka kuriso Satani

    3. Ibi bitekerezo byerekana ubuswa bwuje ubugome ariko u Rwanda ruratera ntiruterwa kandi abarwifuriza inabi bose bazahorana agahinda.
      Nawe nkurikije ibyo uvuga ufite intimba uzapfana nutava I buzimu ngo ujye I buntu.
      Mba ngutumye ariko ntiwagerayo. Iyo barenga redline bahawe ubu wowe na bagenzi bawe muba mwize isomo ry’isasu nubwo bigaragara ko mutumva.
      Ese muzumva ryari?

    4. Ibi bitekerezo byerekana ubuswa bwuje ubugome ariko u Rwanda ruratera ntiruterwa kandi abarwifuriza inabi bose bazahorana agahinda.
      Nawe nkurikije ibyo uvuga ufite intimba uzapfana nutava I buzimu ngo ujye I buntu.
      Mba ngutumye ariko ntiwagerayo. Iyo barenga redline bahawe ubu wowe na bagenzi bawe muba mwize isomo ry’isasu nubwo bigaragara ko mutumva.
      Ese muzumva ryari?

    5. Noneho nimba ubashyigikiye uzabashuke bongere noneho, u Rwanda tuzi amategeko na diplomacy kandi ntiduhubuka, so you first give warning as usual, rero twabahaye warning kandi nabo barumva kandi barabizi. Wowe rero ubashyigikiye uzabagire inama bareke gukina n’umuriro kuko bo bazi byinshi utazi niyo mpamvu nabo batakongera “ngo intare iritonda ariko iyo uyikoze mu jisho ubwo ibikurikiraho…., Nawe urabyumva”

  2. Mirriam reka ibyifuzo byawe izo mbunda uvuga zirasa muli km 200,ubikurahe!! izo mbunda bananiwe gukoresha muli m 500 nizo bazarasa zikagera rusumo kurota izuba riva nubusazi mubundi Bunagana ese bataye bakiruka iruta u Rwanda aliko uwabaroze ntiyakarabye pe wumva u Rwanda guhanura iriya ndege alibyo byayinaniye ubona kuyifatira aho yaguye byabananiye ibyo uvuga ntubizi nejo izongera tuyireke kuberako tubatinya nababwira iki!

  3. Nimuve mumatiku mujye mukazi. Hari abiteguye kumvisha abatumva kandi burya umwana ushondana kenshi n’iyo bamuteye urushyi yomongana arenga.

  4. ariko ubwo muravuga iki?Eric ndabona ibyo wandika nkagirango uri idayimoni rya RDC, kuko bariya namadaimoni gusa ninayo abakoresha kuko abantu bazima, bafite ubwenge ntibakora biriya.ariko iminsi myinshi irutwa numwe, urwanda rutonda kuko rugendera kumategeko, amabwiriza, nta guhubuka bagira, icyo kigarasha cyabarusiya bakita(SHANGAZI) icyo gihanurwa nikiyoni iyo kiyikozeho?????aho biparitse aho i goma byakora iki se?Umva imbarutseo yumuswa agirango ntanumwe uzagira ubwenge, u rwanda ndarukunda cyane rukorana ubwenge kandi imikakangato yanyu RDC, ntanicyo mwakora uretse ko mutegereje gushya mugakongoka nivu ryanyu ntirizaboneka.mukomeze mwirate, mushotorane harigihe muzaza amazi yarenze inkombe sha ubundi M23 ituruke iburyo, Uganda i Bunagana, Rwanda nziza ituruke ibumoso ubundi hagati hanyu mutwikwe kuruta kumwe muba mwokeje amafi muri kurya.muzahungirahe ko mwamenyereye kwirukira mu rwanda se, na uganda, FDLR ngaho nikore faut pas ibabanzirize se doreko mwabonye abagabo.

  5. Mirriam we rwose ngirango ni mushiki wa S/Presida wa RDC, uretse kwambara akajya mukabyiniro ubundi ntabindi ashoboye.
    naho ibyo byose mubivemo, ubundi ibizaba turi maso. mbabajwe nabaturage kuko nubwo bajya mu mihanda kubera amabwiriza y`abayobozi babi, batabunviye se bakora iki ?ko batacuruza ngo basuzuguye, ariko ntacyo baba bazi, rero bazakibona kije.

  6. Noneho nimba ubashyigikiye uzabashuke bongere noneho, u Rwanda tuzi amategeko na diplomacy kandi ntiduhubuka, so you first give warning as usual, rero twabahaye warning kandi nabo barumva kandi barabizi. Wowe rero ubashyigikiye uzabagire inama bareke gukina n’umuriro kuko bo bazi byinshi utazi niyo mpamvu nabo batakongera “ngo intare iritonda ariko iyo uyikoze mu jisho ubwo ibikurikiraho…., Nawe urabyumva”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button