Imikino

UEFA Champions League: Amakipe y’ibigugu azahurira muri 1/8

Nyuma ya tombola ya 1/8 mu mikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi [Uefa Champions League], amakipe manini yisanze azacakiranira mu iki cyiciro.

Karim Benzema agiye kongera guhura na Mohammed Salah

Uyu munsi mu gihugu cy’u Busuwisi mu mujyi wa Nyon habereye tombola y’uko amakipe azahura mu cyiciro cya 1/8 mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere Champions League, akanayobora amatsinda yari aherereyemo.

Amategeko yagombaga kugenderwaho muri iyi tombola, ni uko nta kipe yari guhura n’indi bituruka mu gihugu kimwe cyangwa amakipe yari mu itsinda rimwe ngo yongere gutomborana.

Ikindi kigenderwaho, ni uko ikipe zabaye iza Mbere zitombola izabaye iza Mbere kandi izi akaba ari zo zibanza kwakira imikino ibanza.

Muri iyi tombola yamaze kuba harimo imikino ikomeye bitewe n’amakipe azahura. Umukino wa mbere ukomeye ni uzahuza amakipe yakinnye umukino wa nyuma w’iri rushanwa umwaka ushize ari yo Real Madrid na Liverpool warangiye ikipe ya Real itsinze Liverpool igitego 1-0.

Hari n’indi mikino izaba ikomeye harimo uwa PSG yo mu Bufaransa izahura na Bayern Munich yo mu Budage. Chelsea izahura na Dortmund nawo uzaba ukomeye, dore ko Chelsea ari yo ifite igikombe cya 2020/21 yatwaye itsinze Manchester City.

Bisobanye ngo mu makipe afite akazi gakomeye, harimo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Liverpool yo mu Bwongereza na Tottenham yo muri icyo gihugu.

Uko tombola yose yagenze:

  • Leipzig Vs Manchester City
  • Club Brugge Vs Benfica
  • Liverpool Vs Real Madrid
  • AC Milan Vs Tottenham
  • Eintrancht Frankfurt Vs Napoli
  • Borussia Dortmund Vs Chelsea
  • Inter Milan Vs FC Porto
  • Paris Saint-Germain Vs Bayern Munich

Imikino ibanza izaba hagati y’amatariki 13,14,21,22 Gashyantare 2023 mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe kuba muri Werurwe guhera tariki ya 7,8,14,15. Nyuma y’iyo mikino hazahita haba indi tombola tariki 17 Werurwe 2023 y’uburyo amakipe azaba yakomeje azahura muri ¼ na ½.

Umukino wa nyuma muri iri rushanwa uzabera mu mujyi wa Istanbul mu gihugu cya Turquie, ku kibuga cya Atatürk Olympic Stadium. Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki 10 Kamena 2023.

Bayern Munich yisanze igomba kujya i Paris
Liverpool ifite akazi gakomeye iwayo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button