Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, yari ivuye muri Uganda yerekeje muri Congo, yakoze impanuka umushoferi ahita apfa.
Amakuru y’iyi mpanuka, yamenyekanye ku cyumweru mu gitondo, ubwo imodoka yari ipakiye amafi iyakuye muri Uganda, iyajyanye i Goma, yakoze impanuka igeze mu murenge wa Nyakiriba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko impanuka yabaye tariki ya 6 Ugushyingo 2022.
Yavuze ko ikamyo yari itwawe n’umugabo w’umugabo ukomoka muri Uganda witwa Lubaale Joel w’imyaka 27, wari kumwe na murumuna we witwa Bamucyai Ivan, bavuye muri Uganda berekeza i Goma.
CIP Mucyo avuga ko iyi modoka, Mitsubishi Fuso ifite Puraki ya UBG493Z yari itwaye amafi toni 1.4 iyajyanye i Goma, bageze ahitwa Nyakiriba imodoka ibura feri bakimara gukata ikorosi.
Ati “Umushoferi yahise apfa ndetse ahera mu modoka biba ngombwa ko hitabazwa ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi, bakuramo umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi”.
Murumuna w’uyu mushoferi yakomeretse byoroheje ku kaguru na we yahise ajyanwa kwa muganga kwitabwaho.
CIP Rukundo atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kujya bitwararika bakagenda neza ndetse bakagenzura ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge, mbere yo gufata urugendo.
IVOMO: Kigali Today
UMUSEKE.RW