Uncategorized

Rubavu: Pacifica agiye kumurika album ya kabiri mu gitaramo gikomeye

Tariki ya 12 Ugushyingo 2022, kuri Erica Pub i Nyakabungo mu Mujyi wa Gisenyi, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umuhanzi Pacifica Ntwali wamenyekanye nka Pacifica muri muzika, azashyira ahagaragara album ye ya kabiri yise “Gomez”.

Pacifica aka Fica Magic agiye kumurika Album ya Kabiri

Ku wa 29 Ukuboza 2018 nibwo yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Babiri Zero’ iyi akaba ari imwe mu ndirimbo yamufashije kumenyekana hirya no hino mu gihugu.

Uyu muzingo wa kabiri agiye kumurika ufite umwihariko ku buzima bwe, yayitiriye indirimbo yise “Gomez” yaririmbiye umwana we amwizeza ko azamuba hafi mu rugendo rw’ubuzima.

Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi biganjemo abakomoka mu Karere ka Rubavu barimo, Ben Adolphe, Khalidy, Bex RHB, Shafty, Itsinda rya OG Guys.

Hazaba harimo kandi umuraperi Josskid, Apple Gold Succes, Fizzo Masson wo mu Karere ka Musanze n’abandi.

Pacifica yabwiye UMUSEKE ko iyi Album ari igisobanuro cy’ibikorwa bye mu muziki no guharanira gutezwa imbere n’umwuga yihebeye.

Ati “Bazabona umuziki wa LIVE ijana ku ijana, kandi bakabona Pacifica, turashaka gukora igitaramo tuvugana n’abafana bacu”.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Rwf) ku muntu n’ibihumbi bitanu mu cyubahiro (5,000 Rwf).

Biteganyijwe ko After Party izakomereza muri Eric Night Club i Gisenyi mu Mujyi rwagati mu birori bizayoborwa na Mc Chadaboy na Dj Jackson uzavanga imiziki.

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe mu Karere ka Rubavu n’i Musanze

Umva indirimbo “Gomez” yitiriye album ye ya kabiri

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button