Perezida Paul Kagame uri mu nama yiga ku gufata neza ikirere mu Misiri, yageneye Tanzania ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’indege yaguyemo abagera kuri 19.
Perezida Kagame yanditse ati “Mbikuye ku mutima nihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida Suluhu Samia, ku bwo kubura abantu mu mpanuka y’indege.”
Yakomeje agira ati “Ibitekerezo byacu biri kumwe n’imiryango, n’ab’abagaciro babuze ubuzima bwabo.”
Ku Cyumweru indege ya sosiyete Precision Air, yaturukaga Dar es Salaam igana Bukoba yaguye mu kiyaga Victoria, abantu 19 muri 43 bari mu ndege barapfa.
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa kuri uyu wa mbere arayobora amasengesho yo guha icyubahiro bariya bantu 19 bapfuye, bikaza kubera kibuga cy’umupira cya Bukoba.
UMUSEKE.RW
Mwihangane.bavandimwe,kubur ‘abantu,birabaza.