Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Paul Kagame, byagarutse ku gukomeza umubano mu nyungu z’abaturage.
Ruto yanditse kuri Twitter ati “Naganiriye na Perezida Paul Kagame mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe, (COP27), ibera i Sharm El-Sheikh, Egypt.
Umubano wa Kenya n’u Rwanda ni umusingi w’iterambere dusangiye n’umutekano. Turifuza kongera ubucuruzi, no kuzamura ishoramari ryacu n’u Rwanda, ku nyungu zisangiwe n’abaturage b’ibihugu byombi.”
Ibiro bya Perezida mu Rwanda, kuri Twitter, na byo byemeje ibi biganiro bivuga ko Abakuru b’Ibihugu, Paul Kagame na William Samoei Ruto baganiriye ku mubano mwiza kandi ibyara inyungu hagati y’ibihugu byombi.
Kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame yagiye Sharm El-Sheikh, mu Misiri mu nama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama iba buri mwaka kuva hasinywa amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye ikirere mu 1992, inama ikaba ihuza abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagera kuri 90, n’abandi bahagarariye ibihugu byabo, bigera ku 190.
Ni akanya ibihugu byiyemeza kugira ibyo bikora kuri politiki zo kugabanya ubushyuhe ku isi, nka kimwe mu bifite ingaruka nini ku mihindagurikire y’ibihe.
Intumwa z’u Rwanda zizavuga icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’ibyo gikora mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, n’ibikorwa byacyo mu kurengera ikirere, ndetse zizasobanura impamvu mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari mu buryo burengera ibidukikije.
U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigereranyo cya 38 ku ijana (cyangwa kugabanya tone 4.6 z’imyuka mibi ihumanya ikirere), ibi bikazakorwa binyuze mu bikorwa byinshi byo kurengera ikirere.
UMUSEKE.RW