Kubera ububi bw’ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu hakomeje ubukangurambaga bwo kwamagana no kurandura burundu ikoreshwa ryabyo, kuri iki cyumweru tariki 6 Ugushyingo mu Murenge wa Gatenga habereye igiterane kigamije kubatura ababaswe nabyo.
Ni igiterane cy’imbaturamugabo cyateguwe n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR Karambo aho cyatumiwemo amakorali akomeye mu Rwanda arangajwe imbere na Jehovah Jireh iri muyakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Uko cyagenze umunota ku munota…..
Iki giterane kiri kubera mu muhanda rwagati mu Karambo, byari biteganyijwe ko gitangira isaa munani gusa imvura igikoma mu nkokora gitangira igenje macye.
Ahagana saa 03:30 cyatangiranye umuriri mwinshi, Umushumba wa ADEPR Karambo, Safari Eric niwe uyoboye gahunda.
Worship Team ya ADONAI niyo imburiye abandi gushyira mu mavuta abakristu, n’abaturage bo mu Karambo baje kugaburirwa ijambo ry’Imana nta kiguzi.
Korari Urumuri yo muri ADEPR Karambo ndetse na Holly Gate bahawe indirimbo imwe imwe kubera ko amasaha yagiye.
Saa 04: 08 Umuyobozi wa ADEPR Itorero rya Karambo, Safari Eric yakiriye abitabiriye iki giterane bose abifuriza kugira ibihe byiza no guturiza mu Mwami Yesu Kristo.
Hakiriwe Abakozi b’Imana batandukanye barimo Pasteur Gonzague ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo.
Gitifu ai “Imana twese iduhane umugisha” Abitabiriye iki giterane bose bamukomeye amashi.
Umushumba avuze ko hategerejwe Komanda wa Polisi mu Murenge wa Gatenga ndetse n’umwigisha w’umunsi Pasteur Theogene uzwi nk’Inzahuke.
04:14 Pasteur Theogene Inzahuke ahawe umwanya wo gusuhuza Iteraniro ati “Hano ni Ku gasima, hano nageze home mwana.”
04:15: Korali Jehovah Jireh isuhuje abitabiriye igiterane, niyo Korali nkuru yatumiwe muri iki giterane kitabiriwe n’abasengera mu madini n’amatorero atandukanye.
04:18: Hakiriwe Korali Siloam yo muri ADEPR Karambo iti ” Tuzibera mu bikari byawe Mana dutegereze isezerano.”
Mu majwi n’ubuhanga bazwiho baririmba bavuga ko Imbere y’Imana ari heza bahasubirizwa ko abatagira shinge na rugero bagaburirwa bagahaga.
04: 35: Korari Bethifag baririmbye indirimbo “Twarabohowe” baheraye kuri Korasi ivuga ko Imana itajya ihemuka kandi idatererana ubwoko bwayo.
5:10: Ibintu bihinduye isura Jehovah Jireh ihagurukije imbaga iteraniye mu Karambo mu ndirimbo ihamya ko Imana Yera, basabye ko Imana ihabwa amashyi n’impundu.
Abati “Imana irera, ndabararika n’abari mu mazu Imana irera, niyo ituma duhumeke, vuga ngo urera Mana tuyisenga, ntubikore wumva umuziki gusa.”
Jehovah Jireh irakunzwe utari muri iki giterane nta gushidikanya ko yahombye umuriri, ubuhanga n’ijambo ryiza mu ndirimbo zabo.
5:13: “Yesu Intare yo mu muryango wa Yuda, Turakwemera” abantu bose baratuje basubiramo iyi ndirimbo umurongo ku wundi.
Abato n’abakuru bamanitse ibiganza bahamya ugukora n’ugukomera kw’Imana bati “Uriho uzahoraho icyubahiro ni icyawe iteka.”
“Kugukurikira ni byiza ntacyo bidutwaye kugukorera, Yesu weTurakwemera.” Ni ibihe byiza abantu bose bahagurutse. Ni ibyishimo !
5:22: Jehovah Jireh ivuye ku ruhimbi, Umushumba Safari ati “Imana ihereze umugisha abaririmbya bafata umwanya ungana gutya bagasenga Imana ikabaha indirimbo z’amavuta.”
5:23: Pasteur Obes asengeye Pasteur Niyonshuti Theogene umwigisha w’umunsi, mu isengesho amuragije Imana kugira ngo abo Yesu yagiriye neza akomeze kubarindira mu bwiza bwe.
Ati “Amavuta y’ibyishimo, imbaraga z’isumba byose zibane nawe .”
5:25 : Ati ” Yesu nakugirira neza uzashake abo uha, nishimiye kubana n’abantu bo ku gasima, njye nahigiraga hano Rwandex, Sodoma amajoro twarayakase tugenda duhiga.”
Pasteur Theogene uzwi nk’Inzahuke atanze ubuhamya bw’uko yabaye muri aka gace aho yahashakiraga ubuzima mu ngeso mbi ariko akaba agarutse abwiriza ubutumwa mwiza.
Ati ” Hari abantu bagenda bikoreye ingiga z’ibibazo, Imana iragutura uwo mutwaro, Imana ishimwe ko mu mazina Imana itanga inyuranya n’iby’abantu batwita.”
“Igihe kirakwigisha kandi usabwa ko ukiyoboka, iyo utakiyobotse kirakwigisha, hari amazina twitwa n’ibyago, hari ayo twitwa n’ibyo dukora.”
Avuga ko amazina abantu bitwa ajyanwa n’ibyo bakora hakaba n’amazina abantu babatizwa n’ibyaha “Iyo unywa inzoga bakwitirira izo unywa, hari n’izaje zitwa utuginga. umuntu unywa akaginga ahinduka umuginga.”
Ati “Ndagusengeye Yesu akomore ibikomere by’ibirarane, abantu bagenda barakomeretse, Yesu arashaka kugutura ingiga y’agahinda, agahinda karagatsindwa.”
5:58: Abasaga 100 muri iki giterane bihannye bemera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, muri aba harimo benshi bari barabaswe n’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
6:08: Uhagararye Polisi mu Murenge wa Gatenga yibukije abitabiriye iki giterane ububi bw’ibiyobyabwenge n’amoko yabyo, birimo ibyo bitera, ibyo bahumeka n’ibindi.
Avuga ko by’umwihariko aho iki giterane cyabereye hakunda kugaragara abakoresha ibyiganjemo urumogi, mugo ndetse n’abanywa ibisindisha byangiza urubyiruko.
Ati “Urubyiruko n’izo mbaraga z’igihugu, murumva mu gihe rwaba rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’aho igihugu cyaba kigana.”
Yibukije ko hari ibihano bikakaye bihabwa abishora mu biyobyabwenge, ashimira Itorero rya ADEPR Karambo ryateguye iki giterane mu rwego rwo gufatanya gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.
6:20: Korari Jehovah Jireh ihawe umwanya w’agashinguracumu iririmba indirimbo ebyiri, abitabiriye igiterane bari bagifite inyota.
Iki giterane kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwirinda inda zitateguwe, gukangurira abantu kwiyegurira Imana kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 2000 gisozwa n’isengesho.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW