Muri shampiyona y’Isi ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga iri kubera mu gihugu cya Bosnie-Hérzegovine, ikipe ihagarariye u Rwanda mu bagabo yatsinzwe umukino wa Kabiri, mu gihe bashiki babo bo batsinda uwa Kabiri ahubwo.
U Rwanda mu bagore rwatsinze Bosnie-Hérzegovine amaseti 3-0 mu gihe mu bagabo amahirwe yo gukomeza yatangiye kuyoyoka.
Ni imikino yabaye kuwa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa Kabiri.
Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yose yamanutse mu kibuga, aho ikipe y’igihugu mu bagabo ari yo yabanje gukina ntabwo umunsi wabaye mwiza kuri yo kuko yatsinzwe n’u Buhorandi amaseti tatu kuri abiri.
Iseti ya mbere u Rwanda rwayitwaye ku manota 25-20, iseti ya Kabiri iba 20-25, iseti ya Gatatu iba 22-25 iseti ya Kane iba 25-23, mu gihe iseti ya kamarampaka u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 11-15.
Nyuma y’uyu mukino, hakurikiye umukino w’abagore, bakinaga na Bosnie-Hérzegovine ari nacyo gihugu cyakiriye iyi mikino.
Nk’uko byagenze ku mukino wa Mbere, ninako byongeye kugenda kuko ntiwagoye u Rwanda.
Rwawutsinze ku maseti atatu ku busa. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-10, iseti ya kabiri iba 25-9, iseti ya gatatu iba amanota 25-9.
Ikipe y’igihugu mu bagore yahise itsinda imikino ibiri iyemerera itike yo kurenga amatsinda, mu gihe ikipe y’igihugu mu bagabo yo yatsindwaga umukino wa Kabiri bituma ijya habi.
UMUSEKE.RW