Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Congo byabereye muri Angola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yahuye imbonankubone na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula.

Perezida wa Angola, João Lourenço ni we wakiriye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga uw’u Rwanda n’uwa Congo

Ni undi munsi udasanzwe ku Rwanda na Congo, nyuma y’iminsi y’amagambo akomeye ku mpande zombi, Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, u Rwanda rushinja Congo, gufatanya na FDLR, kuri uyu wa Gatandatu, abashinzwe dipolomasi bahuriye muri Angola.

Ni ibiganiro byateguwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, ndetse ku meza hari na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cye, Téte António.

Ibi biganiro ni ikimenyetso ko umwuka w’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’amagambo akomeye ku banyepoliti ba Congo n’u Rwanda, bishobora guhosha, imbunda zigacecekeshwa na siyasa.

Hari hashize iminsi mike, Perezida João Lourenço yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we kujya i Kinshasa n’i Kigali, kubamenyesha umugambi wo kubafasha gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Nta tangazo rirasohoka, ariko mu gihe gishize, Perezida uyoboye Africa yunze Ubumwe, Macky Sall ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, basinye itangazo basaba impande zishyamiranye muri Congo kuyoboka inzira y’ibiganiro, banaha Perezida, João Lourenço inshingano zo gukomeza guhuza u Rwanda na Congo.

Ku rundi ruhande, Perezida Uhuru Kenyatta ku wa Gatanu yari i Burundi aho yaganiriye na Perezida Evariste Ndayishimiye ku bibazo by’umutekano muke muri Congo, n’igisubizo cyabyo, bakaba baremeranyije ko ibiganiro by’i Nairobi bishyirwamo ingufu, aho gushyira imbere imbaraga za gisirikare.

Dr Vincent Biruta n’intumwa yari ayoboye baherukaga guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, i Luanda tariki 21 Nyakanga 2022.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Paul Kagame na Antoine Felix Felix Tshisekedi wa Congo, bahuriye i Luanda, ku wa 6 Nyakanga 2022, ariko ibyo bemeranyije ntibyashyizwe mu bikorwa.

Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zakoranye inama ya mbere yiga gukemura ibibazo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button