Myugariro wo hagati w’ikipe ya Rayon Sports, Ndizeye Samuel usanzwe ari kapiteni wungirije, yamaze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba ku Rugamba).
Ni nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), ariko akagorwa no kubona ibyangombwa bimwerera kuyikinira kuko yakiniye Ingimbi z’u Burundi.
Ndizeye Samuel asanzwe ari myugariro ukina imyanya itandukanye mu bwugarizi, yavukiye mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi b’Abanyarwanda ari naho yakuriye. Yaje mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri Vital’o FC mu mwaka wa 2019.
Ku rutonde rw’abakinnyi 22 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryasohoye, Samuel yisanzeho. Ni mu urutonde rw’ikipe y’igihugu y’u Burundi [Intamba mu Rugamba] ruzifashishwa mu mukino wa gicuti bazahuramo na Côte d’Ivoire.
Abakinnyi bahamagawe.
Abanyezamu:
Nahimana Jonathan
Mutombo Fabien
Ba myugariro:
Nsabiyumva Frederic
Ndizeye Samuel
Ndayishimiye Youssuf
Nihorimbere Aimé
Mukombozi Derick
Ramazani Diamant
Nduwarugira Christophe
Abo hagati:
Bigirimana Gaël
Nshimirimana Jospin
Irutingabo Mossi
Mussa Omar
Nshimirimana Ismail
Saidi Ntibazonkiza
Abasatira izamu:
Saido Berahino
Kanakimana Bienvenue
Sufi Abdallah
Amissi Cédric
Irakoze Donasiyano
Kanianga Patrick
Mohammed Amissi
Biteganyijwe ko uyu mukino wa gicuti uzahuza u Burundi na Côte d’Ivoire, uzakinwa tariki 16 Ugushyingo 2022 ukazabera muri Maroc.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye