Mu cyaro

Muhanga: Abahinzi baracyagorwa no kubona inguzanyo itubutse

Ubwo hatangizwaga gahunda yo gufasha abahinzi kubona serivisi z’Imali bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi bato bavuga ko bakigorwa no guhabwa inguzanyo zitubutse.
Abahinzi bagaragaza ko Banki zitabagirira icyizere cyo kubaha inguzanyo nini
Ibi byavuzwe na bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Cyeza, aho bahamya ko iyo umuhinzi asabye inguzanyo ku giti cye adashobora kurenza miliyoni 2 z’uRwanda.

Bakavuga ko ibi biterwa n’imbogamizi ubuhinzi buhura nazo harimo kutigirira icyizere hakiyongeraho n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Mujawayezu Scolastica umwe mu bahinzi ba kawa bato, avuga ko kuva yatangira umwuga w’Ubuhinzi atararenza miliyoni n’igice.

Ati “Inguzanyo duhabwa bayiduhera ku nyungu ya 6% bivuze ko turamutse dufashe menshi bitatugora kuyishyura.”

Uyu muhinzi avuga ko Ubuyobozi bw’inzego za Leta bugomba gushyira imbaraga mu gutinyura abahinzi gufata inguzanyo nini, bagasaba amabanki kubagirira icyizere.

Ntirenganya Fréderic  mwe mu bagize inama y’Ubuyobozi mu kigo cy’Imali CPF INEZA,  avuga ko benshi mu bahinzi bato badakunze gusaba inguzanyo irenze miliyoni.

Ati “Abahinzi ku giti cyabo turi kumwe uyu munsi ntabwo barenza ayo mafaranga y’inguzanyo.”

Ntirenganya yavuze ko inguzanyo zihabwa amakoperative y’abahinzi ba kawa bazizamura zikagera kuri miliyoni 250 Frw.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yemera ko inguzanyo zijya mu bikorwa by’ubuhinzi ari nkeya kugeza ubu.

Bizimana akavuga ko barimo gushishikariza abahinzi gushyira mu bwishingizi ibihingwa byabo kuko aribyo bizatuma amabanki abasha kubaha inguzanyo mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Umubare w’abahinzi batangiye gutinyuka kwaka inguzanyo uracyari hasi, turimo gukora ibishoboka kugira ngo uyu mubare w’abaka n’abasaba inguzanyo urusheho kuzamuka.”

Muri iki gikorwa abakozi b’ikigo  y’Imali CPF INEZA basobanuriye abahinzi ko ubu buryo bw’Ikoranabuhanga buzajya bubafasha kubitsa no kubikuza batiriwe batonda imirongo kuri Banki.

Mujawayezu Scholastica avuga ko yasabye inguzanyo ya Miliyoni n’ibihumbi 200 gusa
Ntirenganya Fréderic avuga ko muri CPF INEZA avuga ko umuhinzi w’abagize umwuga bamuha inguzanyo ya miliyoni 15 ku giti cye.
Visi Mayor Bizimana Eric yemera ko inguzanyo zihabwa abahinzi bato ziri ku rugero rwo hasi.
Bamwe mu bakozi ba CPF INEZA, n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button