Igihugu cya Kenya cyatanze inkunga y’ibiribwa yihutirwa ku baturage ba Somalia bugarijwe n’amapfa amaze igihe kirekire.
BBC ivuga ko iyi nkunga yateye urusaku ku mbuga nkoranyamba, kuko Kenya nay o raporo zigaragaza ko kimwe cya kane cy’abaturage baba mu bice bibamo izuba bakeneye mu buryo bwihutirwa ibiribwa.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Kenya rivuga ko inkunga yatanzwe irimo ibiribwa, ndetse n’imiti.
Kenya ivuga ko iyi nkunga itanzwe mu rwego rwo kwifatanya na Somalia, nyuma y’igitero cy’ibisasu cyaguyemo abagera ku 120 ku murwa mukuru, Mogadishu.
Col. Victor Kang’ethe yagize ati “Turumva akababaro barumuna nabashiki bacu muri Somalia bafite, kandi turashimira igitekerezo cya Perezida William Ruto, cyo gufasha guhumuriza abaturanyi bacu.”
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua ku wa Kane yasabye abatuye Kenya bifashije gufasha abavandimwe babo bugarijwe n’inzara.
Yagize ati “Nta munya-Kenya ukwiye kwicwa n’inzara mu gihe abandi bafite ibiryo birenga ibyo bakeneye.”
BBC
UMUSEKE.RW