Imikino

Inteko rusange ya Kiyovu Sports yasubukuwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwamenyesheje abanyamuryango b’iyi kipe ko Inteko rusange yari yasubitswe mu kwezi gushize, yimuriwe muri uku.

Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bongeye gutumirwa mu nama y’inteko rusange

Nk’uko bigaragara mu butumwa bwagenewe Abanyamuryango b’iyi kipe, iyi nteko rusange izaba tariki 20 Ugushyingo 2022, ibere muri Hotel Igitego Saa tatu z’amanywa.

Nk’uko bakomeje babivuga muri ubu butumwa, ibyari ku murongo w’ibyigwa ntabwo byahindutse.

Iyi Nteko yagombaga kuba yarabaye mu Ukwakira, ariko irasubikwa kubera ibibazo by’ubwegure bwa Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal.
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button