Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Abarimu bagabanyije ku mushahara wabo bubakira utishoboye

Abarimu bose mu murenge wa Busasamana ho mu  karere ka Nyanza bishyize hamwe bubakira umuturage utishoboye, amafaranga yaturutse ku kwigomwa ku mushahara bongejwe mu minsi ishize.

Inzu yubatswe ku bwitange bw’abarimu

Bariya barimu bose hamwe barenga 600 mu bigo 16 birimo amashuri abanza n’ayisumbuye, bishyize hamwe bakora ku mashahara baherutse kongezwa, kugira ngo bubakire utishoboye.

Ndahiro David umwarimu uhagarariye abandi mu ishuri ribanza rya Kavumu Catholic, yakurikiranye iki gikorwa cyo gushyikiriza inzu umuturage utishoboye, cyabaye ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu, yabwiye UMUSEKE ko igitekerezo cyaturutse mu barimu hagati yabo.

Ati “Aho kugira ngo dushime tubyina gusa kuko n’ubundi turabisanganwe, twiyemeje kugira icyo dukora kugira ngo igikorwa cyo kuremera umwe mu bantu batishoboye ari cyo kizaba icyo gushimira Perezida wa Repubulika.”

Mukankundiye Chantal w’imyaka 42 y’amavuko wahawe inzu, arera abana umunani harimo batanu yabyaye na batatu arera, n’ikiniga kinshi yashimiye igihugu cyamutekerejeho kikaba kimutuje iwe.

Ati “Ibyo mbonye byose ubuyobozi bwabonye bunumva agahinda kanjye ndabushimira.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yamusabye kuboneza urubyaro anashingiye ko ataruboneje yabyara n’abandi bana icumi, amwibutsa gufata neza inzu yahawe.

Ati “Iyi nzu akwiye kuyifata neza akayigirira isuku abana bose bagasubira mu ishuri niba hari ikibazo bagize akihutira kwegera ubuyobozi.”

Inzu yashyikirijwe ifite agaciro karenze  miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda, igizwe n’ibyumba bibiri n’uruganiriro, igikoni n’ubwiherero.  Buri mwarimu yitangaga inkunga y’amafaranga ibihumbi bibiri by’u Rwanda.

Uyu mugore utishoboye yanahawe intebe zo mu ruganiriro

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

igitekerezo

  1. Abantu baramutse bafite umutima wo gufasha biroroshye iyo bashyize hamwe ikibura nubukangurambaga ikibura namakuru ibaze nkuriya mwana ntazibagirwa witabyimana kubera ibihumbi 500 ntabone ubuvugizi ngo afashwe ibitaro bikanga kumuvura ali ibyigihugu kugeza ubwo apfa imburagihe gusa ndemeranwa nibyo Meya avuga kubyara abo umuntu ashobora kurera umuntu utanafite aho kuba no kubona ibimutunga nikindi kibazo ugasanga afite abana nawe atazi umubare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button