Itsinda ry’Abaminisitiri ba Leta ya Congo kuri uyu wa kane, tariki 3 Ugushyingo bageze i Goma mu murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rugendo rugamije gutera akanyabugabo ingabo za FARDC zihanganye na M23.
Ni itsinda rigizwe na Minisitiri w’ingabo, Gilbert Kabanda, Minisitiri w’Inganda, Julien Paluku, Minisitiri w’amashuri makuru na za Kaminuza Muhindo Nzangi, Désiré Birihanze w’ubuhinzi na Modeste Mutinga ushinzwe imibereho myiza, ibikorwa by’ubutabazi n’ubufatanye.
Baherekejwe kandi n’abadepite baturutse i Kinshasa batowe mu Mujyi wa Goma no muri Teritwari ya Rutshuru n’abasirikare benshi babarindiye umutekano.
Minisitiri w’ingabo za RD Congo, Gilbert Kabanda, uyoboye iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko baje kugenzura ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa muri Rutshuru byo kurwanya inyeshyamba za M23.
Yavuze ko bazanye n’imfashanyo ku baturage bakuwe mu byabo n’imirwano, yongera gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.
Yagize ” Ni ubutumwa bugamije kugenzura uko operasiyo yo kurwanya M23 n’u Rwanda iri kugenda muri Rutshuru.”
Ku wa gatatu, tariki ya 2 Ugushyingo, Minisitiri Kabanda yabwiye komite ishinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko na Sena, ko “Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo isubirane vuba bishoboka ahantu hafashwe n’inyeshyamba za M23.”
Hari abafashe urugendo rw’aba ba Minisitiri nk’ubutembere no gusesagura umutungo w’igihugu, basaba ko haba ibiganiro by’amahoro abaturage bagasubira mu byabo.
Umwe mu banyamakuru uri mu Mujyi wa Goma yabwiye UMUSEKE ko uru rugendo rw’aba ba Minisitiri rudafite umumaro, ko Minisitiri w’Ingabo yari ahagije.
Ati “Isoni kuri bo, ni ugusesagura amafaranga mu butumwa budafite akamaro, ntacyo ubu butumwa buzatanga, mbese ni ugutembera.”
Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko abarimo Minisitiri Julien Paluku na Muhindo Nzangi babonye umwanya mwiza wo kugaruka kwiyereka abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakomokamo, mbere y’uko amatora ya 2023 agera. “Nadasubikwa kubera urwitwazo rw’intambara.”
Kugeza magingo aya, ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Goma biragenda biguru ntege nyuma yaho umutwe wa M23 ufunze umuhanda ujya muri Teritwari ya Rutshuru n’i Beni.
Ni mu gihe mu duce twigaruriwe na M23 nko mu Mujyi wa Bunagana abaturage bakomeje ibikorwa by’iterambere nta nkomyi.
Abaturage ba Rutshuru Centre na Kiwanja bavuga ko kugeza ubu nta bibazo bafitanye na M23 usibye abavuga, ko iyo ufashwe n’abasirikare bayo wanyweye inzoga ukarenza urugero, baguhata inkoni ugataha wasubiye kuri “Discipline !”.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW