Leta y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku mushahara utarenga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60. Ni mu gihe umushahara urenga ibihumbi 30 Frw ari wo wajyaga usoreshwa ku kigero cya 20% ku mafaranga arenga kuri ibyo bihumbi 30. Ibyo biri mu Itegeko Nº 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho umusoro ku musaruro.
Mu kiganiro cyihariye n’Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu Rwanda, Eng. Andre Mutsindashyaka yagaragaje bimwe mu byiza bishobora gukurikira ikurwaho ry’uwo musoro, anagaruka ku ishyirwaho ry’umushahara fatizo kugeza ubu ritaratangazwa ndetse anatananga isura y’umurimo ku bakora mu bucukuzi mu Rwanda.
Iki Kiganiro kandi cyanagarutse kuri bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu kwizihiza Umunsi Muzamahanga w’Umucukuzi (Mining Day) uteganyijwe mu kwezi gutaha.
Ikiganiro cyose:
Umunyamakuru : REWU ni Sendika nyarwanda ikunze kumvikana izamura ijwi ku bibazo by’abakozi by’umwihariko ku ishyirwaho ry’Umushahara fatizo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Tutarajya ku kiganiro nyirizina mwatubwira aho ibiganiro ku mushahara fatizo bigeze? Haba mu rwego rw’ubucukuzi bwa mine ndetse no ku rwego rwa Minisiteri ibishinzwe?
Eng. Andre Mutsindashyaka: Kugeza ubu ibirebana n’itangazwa ry’umushahara fatizo turacyategereje ko Minisiteri ibifite mu nshingano ibikora. Mu gihe hagitegerejwe iryo tangazwa ry’umushahara muto, Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, REWU, ikaba yaratangiye imyiteguro yo kugirana imishyikirano rusange n’abakoresha bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu rwego rwo kugira ngo bazarebere hamwe umushahara muto wakoreshwa mu bucukuzi, cyane ko itegeko ry’umurimo ribiteganya; by’umwihariko uwo mushahara uzakemura ikibazo cy’umukozi wo mu bucukuzi ukora ariko iyo atabashije kugera ku mabuye y’agaciro agatahira aho, mu gihe nyamara aba yakoze umurimo ukomeye aca inzira zigana ku musaruro; noneho mu gihe yageze ku mabuye y’agaciro akagenerwa igihembo kijyanye n’umusaruro cyumvikanyweho.
Iki gikorwa nikigerwaho, abazayoboka uyu mwuga baziyongera ku bwinshi, umusaruro na wo uzarushaho kwiyongera, ubucukuzi bazagira uruhare rukomeye mu kugabanya ubushomeri kubera ihangwa ry’imirimo mishya rizahita ryiyongera.
Umunyamakuru: Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko rivanaho umusoro ku mushahara utarenze amafaranga y’u Rwanda 60,000. Ese REWU yabyakiriye ite?
Eng. Andre Mutsindashyaka: Muri sendika y’abacukuzi REWU twabyakiriye neza cyane, kuko hari icyo byongereye ku mushahara w’umukozi. Dufatiye nko ku mukozi wahembwaga 60,000Rwf bivuze ko Leta yigomwe umusoro ungana na (60,000 – 30,000)x20% = 6,000Rwf tugendeye ku itegeko rya mbere.
Ayo mafranga y’uwo musoro birumvikana ko ubu atazakatwa umukozi, bityo akaba ari inyongera umukozi yabonye iturutse kuri iri tegeko. Leta yacu ishyira umuturage ku isonga turayishimira cyane rwose. Ikindi nakongeraho, ni uko dusaba abakoresha bamwe noneho batinyaga guhembera abakozi kuri konti bakwepa kugaragaza amafaranga bahemba ndetse bakanatinya ko batanga TPR, ubu noneho bazabikora kuko icyo batinyaga bagiherewe igisubizo.
Umunyamakuru: Ni iki mubona gikwiye gukorwa kugira ngo umukozi wo mu Rwanda agere ku rwego yumva yishimye kandi atekanye?
Eng. Andre Mutsindashyaka: Kugira ngo umukozi akore yishimye, ni ngombwa ko agira amasezerano y’umurimo yanditse; agahembwa umushahara umufasha kubona ibyibanze byo gutuma abaho, agatunga umuryango we, umushahara ukajyana n’ibiciro biri ku isoko; akagira ubwiteganyirize bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi; uburenganzira bwe mu kazi bukubahirizwa, agakora adahutazwa mu kazi; agahabwa ibikoresho by’akazi kugirango abashe gutanga umusaruro ukwiye.
Usanga bibabaje kubona umukozi akorera ikigo runaka, kigatanga services zacyo kikunguka umukozi yabigizemo uruhare, ariko umukoresha ntatekereze kuzamurira umushahara abakozi batuma ikigo cye cyubaka izina kubera ubwitange bwabo. Hari na bamwe mu bakoresha usanga bambura abakozi babo wa mushahara w’intica ntikiza babahemba, ibyo rwose ntabwo bikwiye, bene abo bakoresha bakwiye kwisubiraho.
Mu gihe cyose abakoresha bahaye agaciro abakozi babo, bakaganira ku mikorere y’ikigo cyabo, nta kabuza yaba umukoresha n’umukozi bakorana bishimye kandi buri wese akagera ku nyungu ze ntawe uryamiye undi. Ibyo nibyo twifuza ko bigera mu bigo byose, umuco w’ibiganiro ukaba ihame hagati y’umukozi n’umukoresha.
Umunyamakuru: Ese mubona mu rwego rw’ubucukuzi bihagaze bite?
Eng. Andre Mutsindashyaka: Mu bucukuzi naho ibibazo byo mu rwego rw’umurimo biracyahari, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda buherutse kubigaragaza, 79% by’abakora mu bucukuzi ntibagira amasezerano y’umurimo yanditse, umucukuzi wacukuye ntagere ku mabuye y’agaciro ibyo yakoze byose ntibihabwa agaciro kuko ntacyo ahembwa mu gihe imashini zakoze nk’ibyo akora zo zibarirwa, ubwiteganyirize bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi buracyari hasi, n’ibindi…
Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari impinduka nziza zigenda zigerwaho kubera ko inzego zibishinzwe zabihagurukiye haba mu bugenzuzi no mu bukangurambaga, dushima cyane ikigo cy’igihugu gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo (RMB) hamwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), ubu abakoresha batangiye kumva ko umukozi agomba guhabwa amasezerano y’umurimo yanditse, agomba guteganyirizwa izabukuru, agomba guhemberwa kuri bank, afite uburenganzira bwo kuba umunyamuryango wa sendika, kwirukanwa bidakurikije amategeko bya hato na hato nabyo birimo kugenda bigabanuka.
Dufite kandi icyizere ko mu gihe cya vuba, mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya sendika ivugira abakozi babukoramo (REWU) dufatanije n’abakoresha hamwe n’ishyirahamwe ryabo (Rwanda Mining Association) tuzabasha kugera ku masezerano rusange y’umushahara muto wumvikanyweho; ubu sendika REWU ifatanyije n’umufatanyabikorwa wayo FES – Rwanda ikaba iri mu myiteguro yo gukora ubushakashatsi bugamije kuzafasha muri ibyo biganiro.
Umunyamakuru: Mu minsi ishije, REWU ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bakoze ibarura rijyanye n’Ubumenyi bw’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ese ubu mugeze kuyihe ntera? Ni ibiki byakozwe mu ibarura? Ese byatanze uwuhe musaruro?
Eng. Andre Mutsindashyaka: Nibyo koko, nk’uko twamaze igihe dukora ubuvugizi ku bakozi bakora mu bucukuzi kandi babukora neza, babufitemo inararibonye nyamara nta mashuri makuru yigisha iby’ubucukuzi babyigiyemo, ahubwo barabimenye babikesha uburambe bafite mu kazi, binyuze muri gahunda yo guha agaciro ubumenyi bw’abakozi bakora mu mirimo mirimo itanditse (Recognition of Prior Learning); Sendika REWU ku bufatanye na Rwanda TVET Board (RTB), MIFOTRA na RMB, hakozwe iryo genzura mu bigo 10 by’ubucukuzi, ubu hakaba hari abakozi 200 bazahabwa certificates na RTB. Umuhango wo gutanga izo certificates ukaba uteganijwe mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi kizaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Iki gikorwa kandi kikaba gikomeje, kuzageza ubwo abakora mu bucukuzi bose bazaba bafite ibyangombwa byemeza ubumenyi bwabo mu bucukuzi, bityo bizatume umwuga w’ubucukuzi abawukora barushaho kuba ab’agaciro nk’uko n’amabuye bacukura ari ay’agaciro, bave mu rwego rwa informal bahinduke formal employees; aho gukora mu bucukuzi bizaba byifuzwa na benshi bitewe n’imibereho iri ku rwego rwo hejuru ababukoramo bazaba bafite.
Turitegura kwizihiza Umunsi w’Ubucukuzi (Mining Day). Ni ibihe bikorwa REWU iteganya mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi mukuru.
Nk’uko nari maze kubivuga, duteganya ko mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi hazatangwa certificates za Recognition of Prior Learning ku bacukuzi 200 bagenzuwe bagasanga bakwiye kuzihabwa; tuzakora ubukangurambaga bujyanye no gushishikariza abagore kwitabira umwuga w’ubucukuzi, tuzakomeza ubukangurambaga k’uburenganzira bw’umukozi, tuzifatanya kandi na RMB hamwe n’abandi bafatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye zateguwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi.
Inkuru yanditswe na DUSABEMUNGU Ange de la Victoire/ TOPAFRICANEWS Founder