Ikipe yo mu kiciro cya kabiri ya Nyanza FC yabonye umuterankunga uzajya uyambika imyenda, inkweto n’amasogisi.
Ni amasezerano y’imikoranire hagati ya Nyanza FC na Kavumu TSS.
Kavumu yemereye Nyanza FC ko izajya iyiha imyenda, inkweto zo gukinana n’amasogisi uretse ibyo kandi yiyemeje no kujya yigisha abakinnyi ba Nyanza FC amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.
Eng.Eugene Ruzindana uyobora Kavumu, akavuga ko no mu byo bashaka kugarura harimo ibya cyera.
Ati “Cyera abakinnyi ntibahembwaga, umuntu yaba ari nk’umupolisi, akaza agakina neza agakora imyitozo avuye ku kazi ni uwo muco dushaka kugarura, tutavanyeho uwo guhembwa ariko hamaze kuboneka ayo bahemba.”
Eng.Ruzindana akomeza avuga bari gukuza siporo, ngo umuntu ushobora kumushakira umwuga ukamutanga kandi akanakinira ikipe
Ati “Twabijeje ko tuzajya tubafatira abantu batatu cyangwa bane mu mezi abiri biga nk’imodoka ariko babikwiye kuko hari ibisabwa kugirango wige imodoka.”
Perezida wa Nyanza FC Musoni Kamili ashingiye ko hari abantu bikorera bataramenya akamaro ko kwamamaza agira icyo abasaba
Ati “Abantu bikorera ntibaramenya inyungu zo kwamamaza turasaba abantu bikorera batugane tubamamarize.”
Aya masezerano azamara umwaka umwe Ushobora kongerwa.
Nyanza FC iri mu itsinda rya kabiri iri kumwe na Magaju, Gicumbi, Alpha, the Winners, Intare, Gasabo, Heroes na Esperance Mu mikino y’icyiro cya kabiri. Nta gihindutse champion izatangira mu Cyumweru gitaha.
Nyanza FC yatakaje abakinnyi 8 babanzagamo bajya mu yandi makipe, gusa ubuyobozi buvuga ko bwongeyemo imbaraga zirimo n’izo kugura abanyamahanga.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Nyanza FC nzi yambaraga Uburu n’Umweru, ubwo mwatangiye kuzana Imihondo byabajabutse nka ya Kipe y’Umujyi wa Kigali