Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Imodoka itarimo umushoferi yagonze abanyamahanga babiri

Nyanza: Ahagana saa saba z’igicamunsi, imodoka yari iparitse, yaje kugenda nta muntu uyirimo igonga abanyamahanga babiri ndetse barakomereka.

Imodoka yari iparitse babona iragiye, ndetse igonga abantu

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2022 umunyamakuru wa UMUSEKE yageze ahabereye impanuka y’imodoka y’uruganda rutunganya amata rwa Nyanza Milk Dairy, hari Abapolisi n’abantu benshi.

Ababibyonye basobanuriraga abapolisi ko imodoka yari iparitse kuri sitasiyo ya SP, umushoferi agiye gufata ifunguro rya saa sita nyuma agarutse arayibura.

Umwe mu barebaga iyo mpanuka yabwiye UMUSEKE ko imodoka babonye igiye nta muntu uyitwaye, babona irikatishije igwa mu mufurege.

Ugereranyije yakoze urugendo rwa metero mirongo itanu nta muntu uyitwaye kandi yagendaga itaka.

Ati “Niba ari amadayimoni, natwe byatuyobeye kuko twe twabibonye tuvuza induru, abantu bava mu nzira noneho abanyamahanga biga muri ILPD kuko batumva Ikinyarwanda, bashiduku ibagonze barakomereka.”

Uriya muturage yakomeje avuga ko imbangukiragutabara yahise iza ijyana abo banyamahanga ku Bitaro bya Nyanza ngo bitabweho, imodoka za polisi ziza kureba ibibaye.

Hari amakuru avuga ko imodoka za ruriya ruganda zishaje.

Ababonye iyi modoka igenda itarimo umushoferi bavugije indura baratangara ngo ni “amadayimoni”
Imodoka yari iparitse babona iratoromye mu muhanda, yagenze nka m 50
Abapolisi bahise bahagera ngo bamenye ibibaye

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button