Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwataye muri yombi abakozi babiri ba Komite Olempike y’u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu na Mugisha Jean Jacques bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano.
Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022. Ni nyuma y’uko aba bakozi bombi batangiye gukorwaho iperereza na RIB ku byaha bakekwaho bakoze ubwo u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino ya Commonwealth yabaye kuva tariki 28 Nyakanga 2022 kugeza 8 Kamena 2022.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemereye UMUSEKE ko aba bombi bamaze gutwaba muri yombi kubera ibyaha bacyekwaho.
Ati “Nibyo. Batawe muri yombi tariki 1 Ugushyingo 2022. Bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.”
Mukundiyukuri na Mugisha bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha impapuro mpimpano no gufata icyemezo gishingiye ku u bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Itegeko rihana icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa gifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ni mu gihe icyaha cyo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw.
UMUSEKE.RW
Operation ya Regis bigatagaye ko ntakuri yari ifite .Sam Katwnzi aramwemeje……@ Fine fm Radon.
Muzehe aherutse kubivuga ko abajeunes bari gushaka gukira vuba mu buryo buteye kwibaza. Ntawe ushaka gutungwa n’ayo yakoreye!