AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

MONUSCO yasobanuye uko abaturage batwitse imodoka zayo, babiri bagakomereka

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO zaraye zihuye n’uruba gusenya ubwo imodoka zabo ebyiri zatwikwaga n’abaturage, itangazo rivuga ko ba Injeniyeri babiri bakomeretse.

Imodoka ya MONUSCO yahiye irakongoka

Byabereye ahitwa Kanyaruchinya muri kilometer nkeya hafi ya Goma, mu masaha y’ijoro ku wa Kabiri tariki ya 01 Ugushyingo, 2022.

MONUSCO ivuga ko ahagana saa tatu y’ijoro (21h00) umurongo w’imodoka zayo zari zivuye Rumangabo zigana i Goma zahagaritswe zigeze kuri bariyeri y’ingabo za Leta, FARDC ahitwa Kanyaruchinya muri km 8 hafi ya Goma.

Abaturage benshi ngo bahise bahagera, batangira gutera amabuye ku modoka za MONUSCO, ndetse batwika imodoka y’izi ngabo.

MONUSCO yaje kurasa amasasu menshi, ingabo zayo zibasha kuhikura amahoro, gusa MONUSCO ivuga ko ba Injeniyeri babiri bakomoka muri Bangladesh bakomeretse.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko kwangiza ibikoresho byazo bigabanya ubushobozi bwazo mu gishyira mu bikorwa intego zifite yo kurinda abaturage b’abasivile.

Abaturage batwitse imodoka za MONUSCO

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Bamwe bagereranya UN nk’Intare imoka gusa,ariko itagira amenyo.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa,nta gihugu na kimwe yali yazanamo amahoro.Ibi byerekana ko abantu tudashobora kwitegeka neza nkuko Yeremiya 10:23 havuga.Niyo mpamvu nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Kuli uwo munsi kandi,Imana izazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button