Umunyamakuru w’imyidagaduro Léandre Trésor Niyomugabo yatangiye ibikorwa byo kureberera inyungu z’abahanzi, aho yatangiranye n’abahanzi babiri Nizeyimana Kennedy uzwi nka Kendo na Mukumbure Yvette uzwi ku izina rya IVY.
Léandre Trésor Niyomugabo yabwiye UMUSEKE ko afitanye amasezerano y’imikoranire na WSE (World Star Entertainment) izajya itunganya indirimbo, yashinzwe na Uwimana Raymond.
Uyu Raymond Uwimana asanzwe ari umukunzi w’umuziki ariko yawureberaga inyuma ariyo mpamvu yifuje ubufatanye bwe na Niyomugabo kugira ngo bibyare umusaruro.
Agaruka ku rugendo rwe rushya mu ruhando rwa muzika nyarwanda nk’ureberera inyungu z’abahanzi, Léandre Trésor Niyomugabo yavuze ko azi neza ko bisaba kuzana ubudasa kandi yizeye ko abahanzi yinjiranye nabo abanyarwanda bazakunda umuziki wabo.
Ati “Isoko ninjiyemo ni isoko rigari ariko risaba guhanga udushya kugira ngo umuziki ugere kure hashoboka, ariko nanone rigoye bitewe n’umubare muto w’abawumva ugereranyije n’ibindi bihugu. Igishya ni umuziki mushya wa Kendo na IVY, nzi neza ko abanyarwanda bazawukunda kandi babitegeho kubaha ibyishimo.”
Yakomeje avuga ko batazaba nyamwigendaho, ahubwo bazafatanya n’abandi basanze muri uru ruganda rwa muzika mu rwego gutanga umuziki ufite ireme.
Uyu muhanzi Kendo uri mu batangiranye na WSE ni umwe mu banyeshuri bize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo.
World Star Entertainment (WSE) ni Label izaba ifite ibisabwa byose bijyanye n’umuziki wacuruzwa mu rwego rwo gushyira itafari ku muziki nyarwanda.
Ku ikubito kuri uyu wa 04 Ugushyingo barashyira hanze indirimbo ya mbere yitwa “Passe” ya Kendo ikaba yarakozwe na Producer Bob mu buryo bw’amajwi mu gihe Chid na Lucius King bakoze ibijyanye n’amashusho.
Léandre Trésor Niyomugabo yatangiye itangazamakuru mu 2010, azwi mu gukunda no gushyigikira impano nshya aho yakoze haba kuri Radiyo Isangano, Energy Radio, Radio/ TV10 no kuri Yago Tv Show akora kugeza magingo aya.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW