Uncategorized

Kina Music yaguriye ibikorwa muri Amerika

Inzu itunganya umuziki ya Kina Music yaguriye ibikorwa byayo mur Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho bagiye gufasha abahanzi nyarwanda bahatuye gukora indirimbo.

Producer Ishimwe yerekeje muri Amerika

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022, nibwo umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement yafashe indege yerekeza muri Amerika gukorerayo ibikorwa bye byo gutunganya umuziki.

Mbere yo kurira rutemikirere ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Ishimwe Clement yavuze ko kwimurira ibikorwa bya Kina Music muri Amerika biri muri gahunda ye yo kwagura ibikorwa by’iyi nzu itunganya umuziki. Ibi bikazamufasha no guhura n’abahanzi bahakorera.

Yagaragaje ko iki gitekerezo yari akimaranye iminsi, ariko yaje kuzitirwa n’icyorezo cya Covid-19, ni nyuma y’ubusabe bw’abahanzi batuye muri Amerika yagiye yakira bamumenyesha ko bagorwa no kubona aho bakorera indirimbo.

Kina Music ni imwe mu nzu zikomeye hano mu ruganda rwa muzika nyarwanda mu gutunganya umuziki ndetse no gufasha abahanzi, ibarizwamo abahanzi barimo umugore wa Clement, Butera Knowless. Ifasha kandi abandi bahanzi barimo Nel Ngabo, Nemeye Platini P na Igor Mabano.

Kuwa 10 Ukwakira 2022, nibwo Ishimwe Clement yabitangaje ko azafata urugendo rwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gufasha abahanzi bahatuye cyane cyane abakomoka mu Rwanda. Biteganyijwe ko agomba kumarayo igihe kigera ku Kwezi.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button