Uncategorized

Radio Imanzi yizihije isabukuru y’umwaka imaze ivutse

Radio Imanzi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ivugira ku murongo wa 105.1 FM FM tariki 01 Ugushyingo 2022 yizihije isabukuru y’umwaka umwe imaze ivutse.

Radio Imanzi yijihije umwaka umwe imaze ivutse

Mu mwaka umwe imaze ivutse bishimira ko yatanze umusanzu mu gushishikariza Abaturarwanda umuco wo kwizigamira bigamije impinduka n’iterambere ry’abaturage.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri Radiyo Imanzi, Ukwishatse Odile yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze bakora, ibiganiro byabo byahinduye ubuzima bwa benshi.

Ati “Twishimira ikizere twagiriwe ndetse no guhabwa amahirwe yo kuba mu binyamakuru bivuga mu buryo bw’amajwi mu Rwanda.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe gito bishimira ikizere bagirirwa n’abafatanyabikorwa bakorana umunsi ku munsi.

Ati “Abafatanyabikorwa bifuza gukorana natwe mu buryo bumwe n’ubundi kandi n’uyu munsi turacyashima ubufatanye nabo.”

Ukwishatse avuga ko kugera ku iterambere bisaba gukorana bya hafi n’urubyiruko akaba ari imwe mu mpamvu bahisemo gukorana narwo kugira ngo rukuze impano zarwo ariko runabone akazi.

Yagize ati “Impamvu twahisemo gukorana n’urubyiruko ni uko ruba rugifite amaraso ashyushye ariko by’umwihariko baba banafite udushya twinshi, baba bafite impano baba bashaka kwerekana. Rero intego n’uyu munsi turacyayifite yo guteza imbere urubyiruko rw’abanyamakuru ariko babashe no kwiteza imbere.”

Uyu muyobozi yizeza abakunzi ba radiyo kubona impinduka nziza zirimo no gutangiza ibiganiro bishya muri uyu mwaka wa kabiri batangiye.

Yongeyeho ko Radiyo Imanzi ishaka guhindura imyumvire y’abantu ko kwamamaza ku maradiyo bisaba ubushobozi bwinshi, avuga ko n’abafite ubushobozi bucye bifuza ko imishinga yabo iciriritse imenyekana nabo bakirwa.

Yagize ati”Turashaka gukuraho icyuho cyangwa imyumvire ku banyarwanda ndetse no ku baturarwanda bumva ko kwamamaza ku maradiyo, televiziyo birahenze, twababwira y’uko no guhera no ku 5000Frw tuzajya dushyira poromosiyo ku bantu bashaka gutangiza imishinga yabo iciriritse, bakajya bamamaza, ikamenyekana.”

Radiyo Imanzi ivuga ko mu mpinduka z’uyu mwaka zirimo no gutangiza ibiganiro bitandukanye birimo ikitwa “Susuruka” kizibanda ku kumva ibyifuzo by’abaturage.

Umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri Radiyo Imanzi, Ukwishatse Odile avuga ko umwaka wa kabiri batangiye uzarangwa n’impinduka
Radiyo Imanzi ikorwaho n’urubyiruko ku kigero cyo hejuru mu rwego rwo kurufasha kwiteza imbere
Ibiganiro bimaze guhindura imibereho ya benshi
Isma Pappy umunyamakuru wa Radiyo Imanza mu gisata cy’imyidagaduro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button