Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Umurambo w’umugore wasanzwe umanitse mu ishyamba, birakekwa ko yishwe

Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo haruguru y’icyuzi cya Nyamagana, ku ishyamba ririmo inzira abaturage bakoresha bahasanze umurambo w’umugore umanitse mu giti.

Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Ni mu mudugudu wa Gihisi A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasama, mu karere ka Nyanza.

Abakora muri VUP bajya mu kazi ni bo babonye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko umanitse mu giti muri iryo shyamba,

Jean Claude Mayira wageze aho mu bambere yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari amanitse mu giti cya sipure, azirikishije igitenge mu ijosi, akenyeye ikindi, amaboko ye yaramanuye nta gikomere yari afite.

Ati “Igiti yari amanutsemo n’uburyo aziritsemo, n’ishami amanitsemo ntabwo uwo mudamu yabasha kwiyuriza icyo giti ngo yinaganike hagati y’ishami, bigaragara ko ari umuntu waje aramuzirika, amunaganikamo.”

Umunyamahanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE  ko aya makuru bayamenye inzego bireba zikaba zatangiye gukora iperereza.

Ati “RIB yatangiye gukora iperereza ku cyaba cyamwishe, niba ari abamwishe cyangwa yiyahuye ntabwo twabimenya kugeza ubu, kuko urebye uko ameze ntiwamenya icyateye urupfu rwe.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ari abaturage, ubuyobozi bose bahurizaga ko imyirondoro ya nyakwigendera itaramenyekana, nubwo hari abantu benshi hari habuzemo umuzi.

Hari amakuru avuga ko ibimenyetso bigaragaza ko uwo mugore yari amaze iminsi mike cyane abyaye.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button