Nyuma yo kumara amezi atatu batazi uko umushahara usa, abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club banze gukomeza kubeshywa ko bazahembwa ariko ntibikorwe.
Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022. Byari biteganyijwe ko bajya mu myitozo yagombaga gutangira Saa munani z’amanywa ariko ntibajyayo.
Aba bakinnyi barishyuza imishahara y’amezi atatu asaga ane.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Umuyobozi w’iyi kipe, Twizeyeyezu Marie Josée atanaheruka kwiyereka abakinnyi kuko nta gishya cyo kubabwira afite.
Amakuru yandi avuga ko mu gihe ibi bibazo by’imishahara byaba bidakemutse, abakinnyi batiteguye gukomeza akazi.
Abakinnyi bakomeje kubeshywa bakihangana:
Ubwo ikipe yavaga mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo mu bagore yabareye muri Tanzania, bari bijjwe ko nibagera i Kigali bazahembwa ariko icyizere cyarajije amasinde.
Mbere yo gutangira shampiyona, bari bijejwe ko bazahembwa ariko n’ubundi amaso yaheze mu kirere.
Intandaro yo kuba Umujyi wa Kigali warimanye amafaranga:
Ubwo iyi kipe yerekezaga mu mikino ya CECAFA y’abagore, yahawe amafaranga n’Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga wayo ariko ubuyobozi busabwa gutanga raporo y’uko yakoreshejwe.
Kuba iyi kipe yava muri ayo marushanwa, ubuyobozi ntibwigeze bugaragaza uko amafaranga bwahawe yakoreshejwe, kandi Umujyi wa Kigali ntiwiteguye gutanga andi utarahabwa iyo raporo.
Iyi kipe iravugwamo umwuka mubi:
Kuva AS Kigali WFC yava mu marushanwa ya CECAFA, yavuzwemo kwishishanya hagati y’abakinnyi, abatoza na bamwe mu bayobozi ndetse bamwe mu bakinnyi barimo rutahizamu Usanase Zawadi na Nyirabashyitsi Judith bahitamo guhagarika imyitozo.
Iyi kipe yatsinze APAER WFC umukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona, igitego 1-0 cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette Jiji.
UMUSEKE.RW