Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze ibikwiye gukorwa EAC ikagera ku ntego yiyemeje

Mu ijambo yagejeje ku Badepite b’Umuryango wa Africa y’iburasirazuba, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibitarakorwa kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego yawo yo guteza imbere abaturage bawugize.

Perezida Kagame avuga ko hakenewe uburyo burambye bwo gushaka ingengo y’imari ku gira ngo imishinga EAC yihaye ishyirwe mu bikorwa

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze kugerwaho mu rwego rwo kuvugurura amategeko agenga umuryango wa EAC agahuzwa n’amategeko y’ibihugu kugira ngo amavugururwa yatangiye gukorwa mu myaka 20 ishize ngo agerweho.

Nubwo ngo hari ibyakozwe, Kagame avuga ko hakiri inzitizi kandi zikomeye kuko zibuza umuryango kugera ku ntego wihaye.

Yavuze ko Umuryango wa Africa y’iburasirazuba wugarijwe no kutagira ingengo y’imari ihagije, bikadindiza imishinga yiyemeje kugeraho, urugero ni nk’uwa Gari ya moshi.

Ati “Nk’abantu bafatanyije tugomba gukorana tukagira uburyo bwo kubona amafaranga burambye.

No gufata mu nshingano iterambere ryacu, tutagize undi dutegaho ibiganza, wo hanze nubwo tubibashimira.”

Perezida Paul Kagame ari kumwe, na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Martin Ngoga Perezida w’Inteko ya EALA

Yavuze ko igihe hajyaho uburyo bwo gushaka amafaranga, habaho no kureba ko ayo mafaranga akoreshwa neza, kandi no kugenzura ko akoreshwa mu mucyo.

Indi nzitizi ikomeye, Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba ngo nturabasha gushyiraho urwego rushinzwe ifaranga, kandi urwo rwego ngo ni ngombwa kugira ngo EAC igere ku ntego yo kwishyira hamwe mu bijyanye no gukoresha ifaranga rimwe.

Nubwo habayeho intambwe mu gukemura inzitizi ziri mu isoreshwa ry’ibicuruzwa mu muryango, nubwo ngo hari bimwe bitaragerwaho bikiri ku meza.

Ati “Ibi bizitira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kandi ari yo ntego y’umuryango yo kugeza abawutuye ku terambere, igikenewe ni ubushake bwa politiki.”

Perezida Kagame kandi yabwiye aba badepite ko ubuyobozi bwiza, n’umutekano bikwiye kuba ku isonga rya byose.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, mu nzira zose zemejwe zaba izo ku rwego rw’akarere n’izo ku rwego rwa Africa.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu nteko ishinga amategeko

ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Umutekano n’imiyoborere myiza nibyo byazamura akarere. Nkeka rero ariho Kagame yarakwiye kwerekeza. Gusa aha niho Urwanda rutungwa agatoki nyuma y’amakimbirane n’Uburundi, Uganda, Tanzania na Congo. Ibinddi bihugu ntibigirana amakimbirane akaze nk’ayo Urwanda rubamo. Naho ibyerekeye imiyoborere myiza irangwa na demokarasi, ibihugu nka Kenya na Tanzania byerekanye ko inzira birimo ari nziza.Abaperezida barasimburana hakurikijwe itegekonshinga. Kongo nayo irasa naho aeiho iganisha. Ibindi bihugu byo mu karere bikoresha ubwami muri repubulika: umukino urangwa no kutubaha uburenganzira bw’abaturage mu ruhando rwa politiki. Nta gihindutse rero, biriya byo kwishyira hamwe ntibizakunda. Urugero ni ibiri kubera hagati y’Urwanda na Kongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button