Uncategorized

Ibihembo byinshi birateganyijwe mu marushanwa Huawei izategurana na Leta y’u Rwanda

Sosiyete Huawei izobereye mu by’Ikoranabuhanga ifite icyicaro i Shenzhen mu Bushinwa, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda igiye gutangiza amarushanwa y’ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda, afite intego yo kongerera abanyeshuri ubumenyi mu bijyanye n’imikorere ya za mudasobwa.

Yangshengwan uhagarariye Sosiyete Huawei mu Rwanda avuga ko aya marushanwa azaha amahirwe menshi urubyiruko ruzayajyamo

Abanyeshuri basaga 10,000 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ni bo bateguriwe ayo marushanwa, agamije kubafasha kuzamura ubumenyi bwabo mu ikoreshwa rya mudasobwa mu rwego ruhanitse, muri porogaramu zirimo umutekano w’ibibikwa muri mudasobwa, ibijyanye n’ubwenge bukorano n’ibindi binyuranye.

Ayo marushanwa yahawe insanganyamatsiko ya “Connection, Glory, Future”, yatangiye mu 2015 afite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi muri za kaminuza, amashuri makuru ndetse mu y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Ibyo kandi biri muri gahunda ya Huawei yo guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu mirimo inyuranye, aho abantu bahugurwa bityo bakazafasha za Leta kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu mirimo.

Umuyobozi wa Huawei mu Rwanda, Yangshengwan, yavuze ko ayo marushanwa azakorwa mu byiciro binyuranye birimo ku rwego rw’igihugu, urwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Muri iyi gahunda, turashaka ko urubyiruko bazamo ari benshi, bakaba babonamo amahirwe menshi ashoboka, bikabagirira akamaro, imiryango yabo n’ibihugu byabo. Ndashishiksriza abanyeshuri kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, kuko abazatsinda bazafashwa kubona ho bakorera imenyerezamwuga ndetse bakaba bashobora kubona n’akazi.”

Ubwo habaga umuhango wo gutangaza ariya marushanwa ku mugaragaro ku cyicaro cya Huawei i Kigali

Abazahiga abandi muri ayo marushanwa bazahembwa ibikombe, telefone, mudasobwa, seritifika, ndetse hari n’abazafashwa gukora ingendoshuri mu nganda mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, yavuze ko iri rushanwa rizafasha mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, bikagera no kuri sosiyete zikizamuka.

Ati “Kubaka ikoranabuhanga rihamye mu gihugu cyacu birasaba kugira abanyempano bafite ubushobozi bwo guhanga udushya. Ntabwo igihugu cyagera ku ntego zo kugira abahanga mu ikoranabuhanga hatari abanyempano n’abafatanyabikorwa nka Huawei.”

Amatariki y’amarushanwa azamenyeshwa abazitabira, ariko ukwezi ko ni muri Mutarama 2023. Abazitabira amarushanwa ni abanyeshuri biga muri Kaminuza n’Amashuri makuru ibijyanye n’Ikoranabuhanga (ICT courses).

Abazatsinda amarushanwa bazahabwa ibihembo

ISOOKO: Kigali Today

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button