Umuhanzi rurangiranwa wo muri Nigeria, Davido ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umuhungu we w’imfura w’imyaka itatu wapfuye arohamye muri pisine.
Inkuru y’urupfu rw’umuhungu wa David Adeleke wamamaye nka Davido yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, ubwo bamwe mu nshuti ze za hafi zatangazaga aya makuru nyuma y’uko uyu mwana arohamye mu bwogero bwo mu rugo rwa Davido akaza kwitaba Imana.
Aya makuru yakomeje gufatwa nk’ibihuha kuko Davido ubwe yari atarayemeza cyangwa ngo hagire urwego rubyemeza.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian cyo muri Nigeria, aya makuru akaba yahamijwe n’umuvugizi wa Polisi ya Lagos muri Nigeria, Benjamin Hundeyin wavuze ko uyu muhungu wa Davido, witwa David Ifeanya Adeleke yamaze gushiramo umwuka.
Yagize ati “Ni impamo umwana yapfuye, abantu umunani bazanywe ngo babazwe hakorwe n’iperereza, uwaba afite aho ahuriye n’urupfu rw’uyu mwana agomba gufungwa.”
Uyu mwana akaba yaraguye mu bwongero (Piscine) iri mu rugo rwa Davido, ku kirwa cya Banana kiri Lagos, nyuma yo kurohama ngo yihutanywe kwa muganga ariko biba iby’ubusa.
Ifeanyi akaba yari umwana Davido yabyaranye na Chioma Rowland.
Ibyamamare muri Nigeria birimo n’abakinnyi bafirime bakaba boherereje Davido ubutumwa bumufata mu mugongo, nyuma yo kubura umwana we.
Tariki 20 Ukwakira 2022, nibwo uyu mwana David Ifeanya Adeleke yari yujuje isabukuru y’imyaka itatu, se akaba yari yamwifurije umunsi mwiza, amusengera amusabira kuzaba igitangaza kumurenza.
Uyu mwana yari afite urubuga rwa Instagram yakoreshaga, aho yakurikirwaga n’abantu barenga ibihumbi 79, yari yarashyizeho ubutumwa bumwe gusa ubwo yuzuzaga imyaka itatu, agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri njye.”
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
Imana ibahe kwihangana
Birabaje pe , uyu mwana Imana imuhe iruhuko ridashira , gusa ndababaye , ndababaye cyane , uyu mwana namukundaga!
Davido Imana igukomeze pe kuko kubyakira biragoye gusa Umwana wawe yagiye aheza mu ijuru.
Birabaje pe , uyu mwana Imana imuhe iruhuko ridashira , gusa ndababaye , ndababaye cyane , uyu mwana namukundaga!
Davido Imana igukomeze pe kuko kubyakira biragoye gusa Umwana wawe yagiye aheza mu ijuru.