Kaminuza y’u Rwanda na Mastercard Foundation bashyize ahagaragara amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka 10 ya miiliyoni 55 z’amadorali azishyurira buruse zo kwiga abanyeshuri, aho ku ikubitiro abasaga 75 bahise bazihabwa.
Ni amasezerano yamuritswe kuwa 29 Ukwakira 2022, hagati y’Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba n’umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Didas Muganga Kayihura.
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba yavuze ko ubu bufatanye bugamije gushyigikira abagore n’ibindi byiciro byihariye, ndetse 70% by’abanyeshuri bazishyurirwa kwiga biciye muri aya masezerano bakazaba ari abagore.
Ati “Muri iyi gahunda, 70% by’abanyeshuri azaba ari abagore, 20% ni impunzi naho 10% bakazaba ari abanyeshuri bafite ubumuga.”
Rwigamba akomeza avuga ko mu bigenderwaho batoranya abanyeshuri bishyurirwa kwiga ku buntu harimo abatsinze neza amashuri yisumbuye, urubyiruko rufite impano zidasanzwe ndetse n’abaturuka mu miryango itishoboye.
Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Didas Muganga Kayihura yashimangiye ko ubu bufatanye ari amahirwe akomeye ku rubyiruko no kongera kugarura icyizere bamwe mu byiciro byihariye.
Yagize ati “Bamwe muri bo baturuka mu miryango itishoboye, abandi ni ababyaye batarageza igihe, ubu rero impano zabo ntabwo zizatakara kuko bagiye gufashwa gukabya inzozi zabo. Abarenga 2,000 basabye kwishyurirwa kwiga na Mastercard ariko 75 nibo bagiye gufashwa, ibi bivuze ko hari umubare munini w’urubyiruko rukeneye gufashwa, bityo abafatanyabikorwa bakwiye kwiyongera.”
Abamerewe kwishyurirwa kwiga ku buntu na Mastercard Foundation ku ikubitiro, bahamya ko ari amahirwe akomeye babonye yo gukabya inzozi zabo.
Emmanuel Kubwimana afite ubumuga bwo kutabona, ashimangira ko ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi yakuranye zo kuba impuguke mu buvuzi bw’amaso.
Ati “Nakuze ntsinda neza mu ishuri nubwo nari mfite ubumuga bwo kutabona ariko nkagira ikibazo cy’amikoro, ariko ubu Mastercard Foundation yamaze kunkuriraho inzitizi mu burezi bwanjye.”
Olga Pamella Mukamisha nawe yemerewe kwiga ku isonga, aho aziga ubuvuzi rusange no kubaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yemeza ko bibabaza kubona urubyiruko rufite impano rubura amahirwe yo kuzibyaza umusaruro kubera ubukene.
Yagize ati “Bica intege kubona urubyiruko rufite impano rutabasha kwiga kubera kubura amikoro, ariko iki kibazo Mastercard irimo igikemura, hari abana bato bafite impano ariko bakazitirwa n’ubukene.”
Ubu bufantanye bwa Mastercard Foundation na Kaminuza y’u Rwanda bukaba bwaratangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2021 bukazageza mu mwaka wa 2031, aho abanyeshuri 1,200 bazishyurirwa kwiga biciye muri ubu bufatanye.
Mu Rwanda, Mastercard Foundation ikorana n’izindi kaminuza zinyuranye nka Carnegie Mellon University na African Leadership University n’izindi.
Hamaze gutangwa buruse ku banyeshuri zirenga ibihumbi 40 mu bihugu byose ikoreramo, Mastercard Foundation irateganyako byibura mu 2030 izaba yarazizamuye zikagera ku bihumbi 100.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW