Amakipe afite imikino y’ibirarane itarakiniwe igihe, yamaze kumenyeshwa igihe izayikinira mbere yo gusubukura imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona.
Bitewe n’imikino y’amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, hari amakipe yagize imikino y’ibirarane bitewe no kuba yari afite abakinnyi mu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.
Ni muri urwego, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryamenyesheje amakipe bireba uburyo azakina iyo mikino y’ibirarane.
Uko gahunda yose iteye y’imikino y’ibirarane:
- Tariki 2 Ugushyingo 2022: AS Kigali vs Musanze FC [18h, stade ya Kigali]
Tariki 3 Ugushyingo 2022 [imikino 2]:
- Rutsiro FC vs Gorilla FC [15h, Stade Umuganda]
- Espoir FC vs APR FC [15h, Stade ya Rusizi]
- Tariki 9 Ugushyingo 2022: Marines FC vs Gasogi United [15h, Stade Umuganda]
- Tariki 15 Ugushyingo 2022: Bugesera FC vs Marines FC [15h, Stade ya Bugesera]
Nyuma y’iyi mikino y’ibirarane, Ferwafa yanatangaje uko imikino y’umunsi wa munani izakinwa.
Uko umunsi wa munani wa shampiyona uteye:
- Tariki 4 Ugushyingo 2022: Rayon Sports vs Sunrise FC [18h, Stade ya Kigali]
Tariki 5 Ugushyingo 2022 [imikino 2]:
- Musanze FC vs Mukura VS [15h, Stade Ubworoherane]
- Marines FC vs Police FC [15h, Stade Umuganda]
Tariki 6 Ugushyingo 2022 [imikino 5]:
- Rwamagana City vs Étincelles FC [15h, Stade Umuganda]
- AS Kigali vs Bugesera FC [15h, Stade ya Kigali]
- APR FC vs Gorilla FC [18h30, Stade ya Kigali]
- Espoir FC vs Gasogi United [15h, Stade ya Rusizi]
- Rutsiro FC vs Kiyovu Sports [15h, Stade Umuganda]
Ku rutonde rw’agateganyo, ikipe ya Kiyovu Sports ni iya Mbere mu mikino irindwi imaze gukina.
UMUSEKE.RW