Itsinda rigizwe n’abagabo ndetse n’abagore basengera mu Itorero Présbyiteryienne mu Rwanda, niryo ryubakiye umukecuru inzu kubera ko iyo yari atuyemo yasenywe n’ibiza mu mvura y’itumba y’umwaka ishize wa 2021.
Aho batuye ni mu Murenge wa Nyarusange mu bice by’icyaro uvuye mu Muhanda mugari wa Kaburimbo.
Past Nyiraneza Albertine Umuyobozi w’Itorero Présbyitery ya Gitarama, avuga ko babanje gushishikariza abayoboke babo kwibumbira mu matsinda kugira bivane mu bukene, babone uko bazajya bafasha bagenzi babo bafite ubushobozi bukeya kubuvamo.
Nyiraneza avuga ko uyu mubyeyi bubakiye, yari ariho mu buzima budashimishije kubera ko nta cumbi yagiraga kandi akaba yari aturanye n’abakristo babo.
Ati“Harimo uruhare rw’abagize amatsinda yo kwizigama no kugurizanya n’uruhare rw’Umufatanyabikorwa wacu ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere.”
Yavuze ko intego y’Itorero ari ukwigisha abakristo urukundo rushingiye ku bikorwa, kuko utabwira umukene ko Imana imukunda utabimugaragarije mu bikorwa.
Mukagasana Yozefa wubakiwe inzu, avuga ko akazu gato kasenyutse yabagamo, kari gafite icyumba kimwe n’uruganiriro, ibiza biragasenya ntihasigara n’itafari rimwe.
Yagize ati “Umurenge wampaye icumbi mu gihe cy’umwaka, ubu biranshimishije kuba mbonye inzu kandi ikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline watashye iyo nzu, avuga ko barimo gushakira amacumbi Imiryango irenga 90 idafite aho iba, hakaba n’indi 96 ifite inzu zitameze neza bifuza gusanira mbere yuko uyu mwaka w’ingengo y’Imali wa 2022-2023 usoza.
Ati “Turashimira Itorero EPR binyuze muri ayo matsinda, kuko inzu bubakiye uyu mukecuru yiyongereye mu mubare w’abaturage bafite aho kuba uyu mwaka.”
Kayitare avuga ko kubakirwa inzu ari kimwe, kubona icyo ayiriramo kikaba ikindi, ati “Tugiye kumushakira ikizamufasha kwirinda guhora ategeye amaboko abandi kandi turabikora mu minsi ya vuba.”
Inzu yubakiwe uyu mukecuru ifite ibyumba 3 n’uruganiriro, ikaba yuzuye ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’uRwanda.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Ndashimira itoreryakoze igikorwa cyurukundo umwamimanazabahe ubwami bwijuru murakoze mugire ibihebyiza
abanyamuryango twavugako ari nkorenezabandebereho(rolemodel)imana ibahe umugisha