Kuri uyu wa Mbere Miinisteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo Kinshasa yasohoye itangazo ivuga ko yamenyesheje Ambasaderi Vincent Karega ko agombakuva ku butaka bwayo mu masaha 48.
Kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari iyobowe na Perezida Antoine Tshisekedi ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, 2022.
Kuri uyu wa mbere, Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutunduka Apala yashyiriye ubutumwa Ambasaderi Vincent Karega, amumenyesha ko icyemezo cyafashwe ko agomba kuva ku butaka bwa Congo.
Itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo, rivuga ko Lutunduka yabwiye Karega ko agomba kuva muri Congo bitarenze ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo, 2022.
Congo kandi yatangaje ko yasabye uwari mu mwanya wa Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, guhagarika ibyo guha inyandiko zibimwemerera abayobozi b’u Rwanda, kugera igihe azahabwa andi mabwiriza.
Itangazo rivuga ko Congo yahamagaje uwari ushinzwe imirimo muri Ambasade (Charge d’Affaires) wari i Kigali gihuta ataha ku mpamvu zo kugirana na we ibiganiro.
Kugeza ubu, hari amafoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Ambasaderi Vincent Karega ari mu bwato butoya, bivugwa ko yerekeje i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, nyuma akahava afata indege imuzana mu Rwanda.
Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yahaye Radio 10 ku Cyumweru, yavuze ko icyemezo cyo guha Ambasaderi w’ikindi gihugu amasaha, gisanzwe, ndetse ko bidakwiye gufatwa nk’ibintu bikomeye cyane.
Yavuze ko Congo Kinshasa imaze imyaka 10 itagira Ambasaderi mu Rwanda, nubwo Ambasade yayo i Kigali ifunguye imiryango.
Ambasaderi Karega wirukanwe na Congo yasezeye abo bakoranaga
UMUSEKE.RW
Mukuralinda arakina mu bikomeye! Iyo ambasaderi agizwe “Persona non grata”biba bikomeye hagati y’ibihugu kandi n’uwo wagizwe “indesirable” bimugiraho ingaruka. Byongeyeho kandi Vincent Karega yavuye muri South Africa bisa n’aho yirukanwe kubera uruhare rwe mu bwicanyi bw’umunyarwanda aho nyine muri South Africa. Ibi Mukuralinda yita ko ntacyo bivuze, birashyira ku ifungwa ly’imipaka hagati y’ibihugu byombi. Ibi rero bizagira ingaruka mbi ku baturage, cyane cyane abaturiye Kongo. Aha umntu yakwibaza niba Mukuralinda areba inyungu za rubanda!
reka ye none se dukore iki ko numva uri umuhanga muri diplomacy? tubwire ubaye mukularinda wari kuvuga iki?