Andi makuruInkuru Nyamukuru

Kagarama: Abayobozi ba FPR basabwe kwegera abaturage bo hasi

Rugambage Emmanuel Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro yasabye abayobozi b’Umuryango muri uyu Murenge gukora iyo bwabaga bakongera umubare w’abanyamuryango kugira ngo barusheho kwitabira gahunda za leta 100%.

Kabagambe Emmanuel Chairperson w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kagarama

Ibi yabibasabye, ubwo aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriraga mu nteko rusange yabereye muri uyu Murenge tariki ya 30 Ukwakira 2022 bareba ibyagezweho mu myaka ibiri ishize n’ibiteganywa gukorwa.

Yavuze ko mu gihe bakwegera abaturage bo hasi byatuma bitabira ibikorwa bitandukanye bya Leta mu buryo bworoshye.

Ati ” Kugira ngo tuzateze umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’igihugu cyacu imbere, mureke amaboko yacu arukorere.”

Yakomeje agaragaza ko iyo abaturage bose ari abanyamuryango b’ukuri bituma banashyira mu bikorwa gahunda zitandukanye za guverinoma mu buryo bworoshye.

Chairperson Rugambage yabwiye UMUSEKE ko bishimira ibikorwa bitandukanye bagezeho muri iyi myaka ibiri ishize.

Ku byakozwe harimo igikorwa kidasanzwe aho abanyamuryango barenga 1000 banditswe mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Intore Solutions.

Mu bindi bikorwa byagezweho birimo imihanda, kubakira abatishoboye basaga 20 ndetse n’ibindi bishingiye ku nkingi za Goverinoma mu bukungu, Imibereho myiza y’abaturage n’ubutabera.

Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred utuye mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama wari umushyitsi mukuru, yasabye ko haba ubukangurambaga bwo kwegera abanyamuryango guhera ku mudugudu kugira ngo amatora ya 2024 azagere abaturage biteguye.

Ati “Nimba tutamugezeho rero bizatuvuna igihe n’ikigera kandi mbona igihe ari iki, tuve ku bijyanye n’imikorere myiza ku Murenge, turebe imikorere y’umunyamuryango wo hasi.”

Yasabye ko abanyamuryango bisuzuma ku myitwarire yabo kuko hari abafite ikinyabupfura giteye inkeke.

Minisitiri Gasana yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi asaba ko cyakemurwa mu buryo bwihariye.

Abanyamuryango batahanye ingamba nshya mu kongera ubufatanye mu bikorwa by’Umuryango aho byitezwe ko mu myaka ibiri hazubakwa imihanda ifite agaciro ka Miliyali y’u Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abanyamuryango barimo Minisitiri Gasana, Uwacu Julienne n’abadni batanze ibitekerezo bigamije iterambere ry’abaturage
Biyemeje kuzinjira mu matora ya 2024 abanyamuryango bo hasi baregerewe
Umunyamuryango Fred Mufulukye yasabye ko ikibazo cy’abanywa ibiyobyabwenge bagateza umutekano mucye cyahagurukirwa mu maguru mashya
Ababyeyi basabwe kwigisha amahame y’umuryango abana babo kukigira ngo bategure abanyamuryango b’ejo hazaza beza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button