ImikinoInkuru Nyamukuru

Mutsinzi Ange akomeje kwitwara neza muri Portugal

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Mutsinzi Ange Jimmy ukina mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, yabaye umukinnyi mwiza w’umukino ubwo ikipe ye yanganyaga na SC Tondela muri shampiyona.

Mutsinzi Ange Jimmy yabaye umukinnyi w’umukino ubwo ikipe ye yanganyaga 0-0

Uyu myugariro usanzwe ufite umwanya ubanzamo muri CD Trofense yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Portugal, nyuma yo gufasha ikipe ye kugabana amanota na SC Tondela 0-0, yabaye umukinnyi w’umukino.

Ikipe ya CD Trofense iri ku mwanya wa 16 mu makipe 18 n’amanota umunani yonyine mu mikino icumi imaze gukina.

Uyu myugariro afite amasezerano y’imyaka ibiri muri CD Trofense.

Mutsinzi yayerekejemo umwaka ushize nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC. Uyu myugariro yakiniye amakipe arimo AS Muhanga na Rayon Sports.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button