Andi makuruInkuru Nyamukuru

Intumwa y’umuhuza wa Congo n’u Rwanda yageze i Kigali

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Antonio Tete, intumwa imuzaniye ubutumwa bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Antonio Tete Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo iyi ntumwa izanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço, akaba anayoboye Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR).

Ubutumwa banyujije kuri Twitter bugira buti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Angola, Hon. Antonio Tete uri mu Rwanda, azanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Hon. Antonio Tete ari mu Rwanda nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho naho yari yashyiriye Perezida Antoine Felix Tshisekedi ubutumwa yahawe na Perezida João Lourenço mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Hon. Antonio Tete ashyikirije aba bakuru b’ibihugu ubu butumwa bwa Perezida João Lourenço, mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje imirwano ihuza M23 n’ingabo za leta FARDC, ndetse ibihugu byombi umubano wabyo ukaba urimo agatotsi kubera ibi bibazo by’umutekano muke.

Perezida wa Angola, João Lourenço niwe muhuza w’u Rwanda na Congo kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, muri Nyakanga uyu mwaka yahurije hamwe abakuru b’ibihugu byombi mu biganiro bigamije gushaka igisubizo ku gihu kiri mu mubano w’u Rwanda na DR Congo.

Intambara muri Congo: Guteres yahamagaye Kagame kuri telefoni

Hon. Antonio Tete n’intumwa ayoboye baje mu Rwanda nyuma yo kubanza muri Congo Kinshasa

NKURUNZIZA Jean Baptiste/

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Iyo bayita politike,ntacyo urugendo rwe ruri bucyemure,abahanganye ubwabo muri ruriya rugamba rwo muri RDC nibo bazi amabwiriza barimo kugenderaho n’uyabaha,nubwo twitana bamwana tugashinjanya ariko harimo n’ukuboko kwa bya bihugu bitegeka Isi.

  2. Rahiraso?wabimenye Ute?Congo ifite ibibazo nk,ibyo Habyarimana yari afite yanga ko abo yagize impunzi batahuka murwababyaye!kisekedi rero niyemere akemure ibibazo by,abaturage be barambiwe ubuhunzi no guhozwa kunkeke ku basigaye mugihugu arebeko amahoro ataboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button