Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: DASSO arafunzwe, akekwaho gutuma umuturage avunika akaguru

Umukozi w’urwego rushinzwe kunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) amaze icyumweru kirenzeho iminsi micye afunzwe, akekwaho uruhare mu gutuma umuturage avunika akaguru.

Uyu muturage avuga ko ibyabaye kuri DASSO ari impanuka ndetse ko yiteguye kumuha imbabazi

Umusore witwa Gasigwa Venuste w’imyaka 29 arwariye mu bitaro bya Gatagara  biherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ubusanzwe atuye mu mudugudu wa Nyarurama mu kagari ka Ruvuzo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Yabwiye UMUSEKE ko yagiye kurangura inzoga yitwa urwarwa rw’ibitoki ari kugaruka abona DASSO zaje gukora umukwabu wo gushaka inzoga z’inkorano kwa sebuja (asanzwe anotsa inyama mu kabari ke), we ahita yiruka yikoreye ijerekani, DASSO na yo imwirukaho.

Ati “Nabonye ubuyobozi nsubira inyuma, maze bantunga urutoki, DASSO Emmanuel (Ntakiyimana) aranyirukankana nikoreye ijerekani, ngira ubwo nzishyira hasi arakomeza aranyirukankana, tugera ku mukingo turasimbuka ahita angwa hejuru mpita mvunika.”

Gasigwa Venuste akomeza avuga ko bahise bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima, ariko ubu ari mu bitaro bya Gatagara arwajwe na mukuru we, ntabasha guhina akaguru, afiteho igisima, kugira ngo agira aho ajya bisaba kumuterura bagatereka ku kagare maze bakamusunika, ukuguru kwe kwarabazwe

Ati “Inzoga nari mfite ntizamenetse, ikosa yakoze ni ugukomeza akanyirukankana.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda yabwiye UMUSEKE ko DASSO Emmanuel Ntakiyimana yatawe muri yombi.

Ati “DASSO yatawe muri yombi, RIB iri gukora iperereza.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE yabajije Gasigwa magingo aya igihe akirwariye mu bitaro imibereho ye uko yifashe, asubiza ko bamwemereye kumuvuza ngo akire kandi banamutangiye mituweli kuko ntayo yagiraga.

Ati “Byose nibo babinkoreye, ngeze aha kubera bo kandi ibyabaye byari impanuka n’imbabazi mbonye uko najya kuzimusabira najyayo.”

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. nubwo yakoze ikoze iko akamwirukaho akwiye imbabazi ark DASSO zikwiye amahugurwa yuko babana n’abaturage

    1. nubwo yakoze ikosa iko akamwirukaho akwiye imbabazi ark DASSO zikwiye amahugurwa yuko babana n’abaturage

  2. nubwo yakoze ikosa iko akamwirukaho akwiye imbabazi ark DASSO zikwiye amahugurwa yuko babana n’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button