Perezida uyoboye Umuryango wa Africa yunze ubumwe, AU, Macky Sall wa Senegal na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat basabye ko intambara muri Congo ihagarara.
Itangazo basohoye ku Cyumweru, rivuga ko Africa yunze Ubumwe ihangayikishijwe cyane no kuba ibintu biba bibi cyane mu Ntara z’Uburasirazuba bwa Congo.
AU yasabye impande zihanganye “guhita zihagarika imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, umutekano w’abaturage, no kubahiriza ituze ry’imipaka y’ibihugu by’Akarere.”
Aba bayobozi basabye impande zose kujya mu biganiro byubaka mu nzira zisanzwe ziteganyijwe, zirimo iy’amahoro, umutekano, n’ubufatanye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ireba Congo n’ibihugu by’akarere, ndetse n’inzira z’ibiganiro bihuza Abanye-congo bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Itangazo rigira riti “Kuri iyi mpamvu, barasaba (abayobozi ba AU) impande zose kwitabira n’umutima mwiza ibiganiro bya gatatu bizahuza Abanye-congo biteganyijwe i Nairobi, kuva tariki 4-13 Ugishyingo, 2022.”
Africa yunze Ubumwe ishyigikiye inzira yari yagenwe yo gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Congo, mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola.
Itangazo rivuga ko ibikorwa by’umuryango wa Africa yunze ubumwe, iby’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, n’iby’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari, CIRGL byose byuzuzanya.
Africa yunze Ubumwe yasabye Perezida wa Angola, Joao Lourenco gukomeza akazi ke k’ubuhuza mu biganiro bya Congo n’u Rwanda.
Congo yahaye amasaha Ambasaderi w’u Rwanda ngo ave ku butaka bwayo
UMUSEKE.RW