Inkuru zindiIyobokamana

Mu gitaramo” Unconditional Love Live Concert” Gisele Precious yunamiwe

 

Mu gitaramo  cyateguwe na Bosco Nshuti yise ‘Unconditional Love Live Concert’ cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 30 Ukwakira 2022, ahazwi nka Camp Kigali, hafashwe umunota wo kwibuka umuhanzi Gisele Precious uheruka kwitaba Imana.

Ku mugoroba wo kuwa15 Nzeri 2022 nibwo inkuru yamenyekanye ko  Gisele Precious yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abafite amazina azwi mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse n’izindi zitanga ubutumwa butandukanye barimo  Prosper Nkomezi, Danny Mutabazi, Jado Sinza,Mani Martin ndetse n’abandi, hafashwe umwanya wo kwibuka no guha agaciro umuhanzi Gisele Precious.

Muri iki gitaramo Bosco Nshuti yafashijwe n’abandi bahanzi barimo Alarm Ministries, Alex Dusabe, James & Daniella, Joshua Ishimwe Josh ndetse n’itsinda ryagenda rifasha abo bahanzi.

Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana”, “Ni muri Yesu” “Yanyuzeho” n’izindi nyinshi, Nyuma y’abarirrimbyi James na Daniella,yasabye abantu guhaguruka, bagaha icyubahiro umuhanzi Gisele Precious uheruka kwitaba Imana.

Yagize ati”Munyemerere mbasabe muhaguruke. Kandi ni mbabwira impamvu yabyo murasanga koko mukwiye guhaguruka. Ni mureke duhe icyubahiro Gisele Precious witabye Imana. Yari umukozi w’Imana. Hafatwa umunota wo kumwibuka.

Muri iki gitaramo kandi yaboneyeho umwanya wo kwerekana umukunzi we bitegura kurushinga. Kuwa 14 Kanama 2022, nibwo Bosco Nshuti na  Tumushime Vanessa berekanywe mu rusengero rwa ADEPR Mbugangari mu Karere ka Rubavu.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Bosco Nshuti yabwiye abantu ko ashimira abantu bose bamufashije gukora iki gitaramo, atangaza ko no mu bo ashimira ari umukuzi we Tumushime Vanessa, amusaba kuza imbere akamwerekana.

Yagize ati Nguyu  umukazana wanyu. Ntabwo amenyereye ibintu byo kuza imbere niyo mpamvu mubona asa nkaho afite isoni”.Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe mu Ugushyingo 2022.

Bosco Nshuti aririmba  ku giti cye, akanabarizwa mu makorali atandundukanye arimo New Melody na Siloam ADEPER Kumukenke.

Umuhanzi Gisele Precious yafashaga benshi
Bosco yerekanye umukunzi we bitegura kurushinga

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button