Itangazo ry’ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo, MONUSCO rivuga ko abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano ya M23.
MONUSCO ivuga ko abasirikare bayo bane bakomerekeye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, 2022.
Itangazo rivuga ko abasirikare babiri bakomerekejwe n’igisasu cyarashishijwe imbunda nini ya mortier, abandi babiri bakomeretswa n’amasasu y’imbunda nto ubwo inyeshyamba za M23 zagabaga igitero ku mujyi wa Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru.
MONUSCO ivuga ko ibitero byibasira abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa UN bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Ivuga ko itazatinda gukurikirana ababigizemo uruhare nokubageza mu nkiko z’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’izi ngabo bwari bwatangaje ko bwamaganye ibikorwa by’intambara bya M23, ndetse n’ingaruka mbi biri kugira ku baturage b’abasivile.
MONUSCO isaba inyeshyamba guhagarika imirwano, ndetse mu itangazo yasohoye ivuga ko yiteguye gusubiza yivuye inyuma igihe yakongera kugabwaho igitero.
Ubwo twakoraga iyi nkuru nta kintu inyeshyamba za M23 ziravuga kuri ibi birego bya MONUSCO.
M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja (Video)
UMUSEKE.RW
mwabazungumwe mwaturetre muzateranya mugezeryari icyogihugu nicyacu muratujyanahe